Bwiza
ads

Abiba amazi ya WASAC akabo kashobotse

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 18:18
Iminota 1 yo gusoma
Abiba amazi ya WASAC akabo kashobotse

1397528

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, WASAC Group, cyatangaje ko guhera ku wa 1 Ugushyingo 2026, umuntu uzafatwa yiba amazi azajya acibwa ihazabu igera kuri miliyoni 5 Frw, bitewe n’inyubako cyangwa ibikorwa amazi yibwemo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 26 Ukwakira 2026, WASAC yavuze ko aya mabwiriza mashya asimbura ayari asanzweho kuva mu 2015, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ubujura bw’amazi.

Umuntu uzafatwa yiba amazi yo gukoresha mu nzu yo guturamo azajya acibwa ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Ku mazi yibwe mu nyubako y’amagorofa ataruzura, ubworozi bw’amatungo n’ibikorwa by’ubuhinzi, ihazabu izaba miliyoni 3 Frw.

Ihazabu ya miliyoni 5 Frw ni yo izajya itangwa ku bantu bibye amazi mu nyubako z’amagorofa yo guturamo, inyubako z’ubucuruzi n’ibigo bitandukanye.

Muri ibyo harimo amahoteri, utubari, resitora, sinema, amagaraji, ahari ubwogero, amashuri n’ibigo nderabuzima.

WASAC yatangaje kandi ko izajya ihemba abantu batanga amakuru afasha gutahura abiba amazi.

Uzatanga amakuru agafasha gutahura ubujura bw’amazi mu nzu yo guturamo azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 Frw.

Ku bindi bikorwa birimo ubucuruzi, ibigo n’inyubako zindi zagaragajwe, uzatanga amakuru afatika azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.