Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu 1,017 bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB) bari mu gace ka Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baburiwe irengero ubwo bari mu mirwano n'ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare mu Burundi avuga ko abo basirikare baburiwe irengero kuva mu mpera z'icyumweru gishize, nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’abakomando ba FRN muri Parike ya Kahuzi-Biega, muri Kalehe.


