Bwiza

Abasirikare babiri b’u Bufaransa baguye igihumure imbere ya Macron

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 06:50
Abasirikare babiri b’u Bufaransa baguye igihumure imbere ya Macron

1460626

Abasirikare babiri b’u Bufaransa baguye igihumure mu muhango wo kwakira Perezida wa Slovakia, Peter Pellegrini, wari uri mu ruzinduko mu Bufaransa. Ibi byabereye imbere ya Perezida Emmanuel Macron mu Ngoro ya Élysée i Paris.

Ibyo byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Macron yakiraga mugenzi we wa Slovakia mu muhango wateguwe mu rwego rwo kumuha ikaze.

Amashusho yafashwe na televiziyo yo muri Slovakia yerekana umwe muri abo basirikare atangiye gutakaza imbaraga, agerageza kuguma ahagaze ariko bikamunanira, inkota yari afite ikagwa hasi, na we agahita agwa.

Perezida Macron n’abandi bari hafi y’aho byabereye bahise bihutira kumutabara, bigaragara ko yari yataye ubwenge.

Nubwo ibyo byari bimaze kuba, Perezida Macron yakomeje gahunda yo kwakira Perezida Pellegrini, wari ugeze ku muryango w’ingoro.

Icyakora, mu gihe aba bayobozi bari mu muhango wo kwakirana, undi musirikare na we yaguye igihumure. Nubwo kugwa kwe kutagaragaye mu mashusho ya televiziyo, humvikanye inkota ye igwa hasi, bituma Macron ahindukira ashaka kumenya ibyabaye.

Abakozi bo mu Ngoro ya Élysée bahise batabara abo basirikare, umwe muri bo akurwa aho yari yaguye kugira ngo yitabweho.

Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, ubuzima bw’abo basirikare bombi ntibwari bwatangarizwa rubanda. Nta n’impamvu yari yatangazwa yatumye bagwa igihumure.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.