Bwiza
ads

Abapasiteri 4 bagezweho mu Rwanda

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 06:57
Iminota 10 yo gusoma
Abapasiteri 4 bagezweho mu Rwanda

Mu Rwanda, ivugabutumwa rya gikristo ryagiye rihinduka uko imyaka yagiye ihita, rigaragazwa n’inyigisho zitangirwa mu nsengero, ibiterane bikurura abantu benshi, ibikorwa by’ubugiraneza, imbuga nkoranyambaga n’abavugabutumwa bageza ubutumwa ku bantu bo mu byiciro bitandukanye.

Iyo urebye muri iyi minsi ubona ko hari abapasiteri bagezweho kubera inyigisho batambutsa. Nka Bwiza.com twaguteguriye abapasiteri 4 bagezweho mu Rwanda.

Aba bane si uko ari bo bakora cyane kurusha abandi, ahubwo ni ubusesenguzi bw'umwanditsi unasanzwe akurikirana iyobokamana cyane cyane iryo mu Rwanda.

Ushobora kwisanga muri iyi nkuru nta mushumba wawe urimo, ariko byakugora kwisanga muri aba bane twateguriye nta numwe utazi.

Aba bane twateguye barenga kuba babwiriza abayoboke babo bashumbye ahubwo bageza ubutumwa no ku bandi bari mu yandi matorero atandukanye.

Muri abo bavugabutumwa harimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda na Apôtre Alice Mignonne Kabera. Buri wese afite amateka ye, uburyo bwe bwo kwigisha, umurimo yashinze cyangwa yayoboye, n’uburyo yagiye agera ku bantu.

Muri iki gihe, Rutayisire azwi cyane mu nyigisho z’ubwiyunge n’ubuyobozi; Gitwaza akomeje kuyobora umuryango w’ivugabutumwa wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center; Kabanda akorera muri Jubilee Revival Assembly nyuma y'uko Grace Room Ministries ifunzwe naho Mignonne Kabera akayobora Noble Family Church na Women Foundation Ministries.

Nubwo batandukanye mu madini, mu buryo bwo kubwiriza no mu bikorwa byibandwaho, bose ni bamwe mu bavugabutumwa bagaragara mu buzima bw’amadini mu Rwanda. Kugira ngo dusobanukirwe uruhare rwabo, birakwiye kubanza kureba ibyo bakora muri iki gihe, hanyuma tugakurikirana uko bageze aho bari.

1. Rev. Dr. Antoine Rutayisire: Umuvugabutumwa wibanze ku bwiyunge, imbabazi n’imibereho y’Abanyarwanda

Bwiza News

Nubwo Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasezeye mu nshingano z’ubushumba mu Itorero Angilikani mu 2023 aho yari agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, ntiyahagaritse umurimo wo kubwiriza. Yakomeje kwigisha, kwandika no gutanga ibiganiro ku buyobozi, ukwizera n’ubwiyunge.

Mu Gushyingo 2025, yahawe igihembo mu gikorwa cya Inzu y’Ibitabo Summit 2025, abikesha igitabo cye Reconciliation Is My Lifestyle: A Life Lesson on Forgiving and Loving Those Who Have Hated You. Iki gitabo kigaruka ku masomo yakuye mu buzima bwe, cyane cyane ku mbabazi no gukunda abantu nubwo waba warababajwe na bo.

Ibi bigaragaza ko umurimo we utagarukira mu rusengero gusa. Akomeza kugeza ubutumwa ku bantu binyuze mu bitabo, ibiganiro n’inyigisho zigamije gufasha abantu gusobanukirwa uburyo ukwizera kwagira uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Rutayisire yabaye umwe mu bashumba bazwi mu Itorero Angilikani mu Rwanda, aho yakoze inshingano zitandukanye z’ubushumba n’iz’ubuyobozi. Yabaye umushumba mukuru wa Paruwasi ya St. Peter i Remera, nyuma yo gukorera no mu zindi paruwasi zirimo Saint Étienne nu Biryogo.

Hagati ya 2002 na 2011, yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Muri izo nshingano, yagaragaje uruhare mu biganiro byibandaga ku gusaba imbabazi, kuzitanga no kubaka umubano hagati y’Abanyarwanda.

Yabaye kandi umuyobozi wa Kigali Anglican Theological College hagati ya 2010 na 2018, aho yagize uruhare mu myigishirize y’abategurirwaga kuba abakozi b’Itorero.

Ku wa 4 Kamena 2023, nibwo yasezeye ku nshingano z’ubuyobozi bw’Itorero Angilikani, afite imyaka 65. Icyo gihe yasobanuye ko icyahindutse ari inshingano zo mu buyobozi, ariko ko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana.

Mu gihe cy’ubuzima bwe, yanditse ibitabo birimo Faith Under Fire, cyibanda ku buhamya n’ukwizera mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na Reconciliation Is My Lifestyle, cyibanda ku mbabazi n’ubwiyunge.

Umwihariko wa Rutayisire ni uko yagiye ashimangira ko ukwizera kutagomba kuguma mu magambo cyangwa mu rusengero gusa, ahubwo ko kugomba kugaragarira mu mibereho y’abantu, mu buryo bafata abandi no mu ruhare bagira mu kubaka umuryango.

Inyigisho ze ku mbabazi n’ubwiyunge zifite umwanya wihariye mu mateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ntibivuze ko ubwiyunge ari umurimo wakozwe n’umuntu umwe, ahubwo ni umwe mu bagize uruhare mu biganiro n’inyigisho byabushimangiye.

2. Apôtre Dr. Paul Gitwaza: Umuvugabutumwa wubatse umuryango w’ivugabutumwa urenga imipaka y’u Rwanda

Bwiza News

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bavugabutumwa bafite ibikorwa bigera ku rwego mpuzamahanga. Ni we washinze Authentic Word Ministries (AWM) kandi ayobora Zion Temple Celebration Center.

Muri Kanama 2026, yitabiriye igiterane mpuzamatorero cya Rwanda Shima Imana cyabereye kuri Stade Amahoro, mbere yo kujya i Bujumbura mu Burundi, aho yifatanyije na Zion Temple Burundi mu kwizihiza imyaka 25 iri torero rimaze rishinzwe. Igiterane cyo mu Burundi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Haguruka Ugende”.

Mu Ukwakira 2026, umuryango wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center wasabye imbabazi abaforomo, ababyaza n’abandi bagizweho ingaruka n’amagambo yari yavugiwe mu nyigisho ya Gitwaza yo ku wa 7 Kanama 2026, nyuma y’uko amashusho yayo akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo ryawo, uwo muryango wavuze ko ayo magambo yumvikanye nk’asesereza umwuga w’abaforomo n’ababyaza, usobanura ko atari byo wari ugamije. Ibi ni kimwe mu bintu biheruka kugarukwaho ku nyigisho ze, bikerekana ko ubutumwa bw’abavugabutumwa bukurikiranwa n’abantu benshi kandi ko amagambo atangirwa mu ruhame ashobora kugira ingaruka zirenga urusengero.

Gitwaza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bwagutse mu myaka ya za 1990. Mu 1999, yatangije Zion Temple Celebration Center, itorero ryatangiranye n’abantu bagera ku 120, nyuma rikaguka rikagera mu bice bitandukanye by’isi.

Authentic Word Ministries ni umuryango mugari w’ivugabutumwa, mu gihe Zion Temple Celebration Center ari umuryango w’amatorero ukora ibikorwa byo kuramya, kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza. Ibyo bikorwa byagiye byaguka binyuze mu materaniro, ibiterane n’amashami yagiye ashingwa mu bihugu bitandukanye.

Mu bikorwa byamumenyekanishije harimo igiterane ngarukamwaka Africa Haguruka, cyatangiye mu 2000. Iki giterane cyagiye gihuza abakristo n’abavugabutumwa, kikibanda ku butumwa bwo gukangurira Abanyafurika kugira ukwizera, kwigirira icyizere no kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wabo.

Mu 2024, Zion Temple yizihije imyaka 25 imaze itangiye. Muri uwo muhango, Gitwaza yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu murimo w’Imana, ashimira abamubaye hafi n’abafatanije na we kubaka itorero.

Umwihariko wa Gitwaza ni ukubaka umuryango w’ivugabutumwa ufite amashami, abayobozi n’ibikorwa birenze imbibi z’igihugu. Yamenyekanye kandi mu nyigisho zigaruka ku kwizera, umuhamagaro, gukura mu mwuka no kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyafurika.

Ku bantu benshi bamukurikira, ni umuvugabutumwa ufite uburyo bwihariye bwo gutanga inyigisho no gutegura ibiterane binini. Ku rundi ruhande, nk’uko byagaragaye mu kibazo cy’amagambo yavuzwe mu nyigisho ye, inshingano z’umuvugabutumwa ukurikiranwa n’abantu benshi zijyana no kwitondera imvugo no gusobanura ubutumwa bwe mu buryo butabangamira abandi.

3. Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda: Umugore wubatse umurimo w’ivugabutumwa wibanda ku gusenga, kwigisha no gufasha abababaye

Bwiza News

Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda akomereje umurimo ku ikoranabuhanga nyuma y'uko Grace Room Ministries ifunzwe. We n'umugabo we Pasiteri Stanley Kabanda, bashinze kandi bayobora Jubilee Revival Assembly Church.

Kuri ubu ayobora igikorwa cyo gusenga no kuramya Imana kuri murandasi, kizwi nka Worship and Prayer with Pastor Julienne, akoresheje umuyoboro mushya wa YouTube. Iki gikorwa cyibanda ku masengesho no ku butumwa bushishikariza abantu gukomeza kugirana ubusabane n’Imana.

Grace Room Ministries yibandaga ku bikorwa byo gufasha abantu mu buryo bw’umwuka no mu mibereho yabo. Mu bikorwa byatangajwe mu 2024, uyu muryango wateguye igikorwa cyiswe Umugore mu Iterambere mu gace ka Kimisagara-Nyabugogo, kigamije gufasha abagore n’urubyiruko, harimo abahuye n’ibibazo bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’uyu muryango abivuga, icyo gikorwa cyahurije hamwe ubuhamya, inyigisho n’inkunga igenewe abagore batishoboye. Uyu muryango wavuze ko watanze miliyoni 7 Frw zo gushyigikira abagore 100, ndetse n’inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw. Iyi mibare ni amakuru yatangajwe n’umuryango ubwawo.

Kabanda yatangije Grace Room Ministries mu 2018, nyuma y’igihe avuga ko yari amaze asengera iki gitekerezo. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2023, yasobanuye ko uyu murimo watangiriye ku iyerekwa ryamweretse abantu benshi bababaye, yumva ko agomba kugira uruhare mu kubafasha.

Ku wa 6 Gicurasi 2018, Grace Room Ministries yafunguwe ku mugaragaro mu birori byabereye ku Umubano Hotel i Kacyiru, i Kigali. Yatangiye ihuza abantu baturuka mu matorero atandukanye, bafite intego yo gusenga, kurushaho kwegera Imana no gufashanya.

Uyu murimo waje kwaguka binyuze mu materaniro, ibiterane, inyigisho zo kuri murandasi n’ibikorwa byo gufasha abaturage. Mu 2022, Grace Room Ministries yizihije imyaka ine imaze itangiye, itegura igiterane Your Glory Lord, cyari kigamije gushimira Imana no gukomeza ubutumwa bw’ivugabutumwa.

Grace Room Ministries yaje kwamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda ku wa 10 Gicurasi 2025, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangazaga ko rwambuye uwo muryango ubuzima gatozi.

Impamvu RGB yatanze ni uko Grace Room Ministries, yashinzwe na Pasiteri Julienne Kabanda mu 2018, yakoraga ibikorwa byo gusenga no kubatiza bitari mu ntego yari yarandikishijwe.

Nyuma yo kwamburwa ubuzima gatozi, Kabanda ntiyahagaze ahubwo yakomeje ivugabutumwa yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Youtube.

Kabanda azwi mu nyigisho zigaruka ku masengesho, kwizera, gukira ibikomere byo mu mutima no gushishikariza abantu gukomeza urugendo rwabo rw’ubukristo.

Ubwo Grace Room Ministries yari igifite ubuzima gatozi, yahurizaga hamwe abantu baturutse mu matorero atandukanye mu gihugu hose, ibyo byatumye Kabanda aba umuvugabutumwa ukomeye mu Rwanda.

4. Apôtre Alice Mignonne Kabera: Umuvugabutumwa wubatse urubuga ruhuza abagore, amatorero n’ibikorwa byo gufasha abaturage

Bwiza News

Apôtre Alice Mignonne Kabera ni Umushumba Mukuru wa Noble Family Church (NFC) akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries (WFM).

Muri Kanama 2026, yayoboye ibikorwa by’icyumweru cy’amasengesho All Women Together 2026, cyabereye muri BK Arena i Kigali kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama, gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions”, bisobanura kuva mu gutsikamirwa ujya mu ntsinzi.

Iki giterane cyari gifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora umurimo wo guhuza no kubaka abagore. Mu bikorwa byacyo, Mignonne Kabera yimitse abapasiteri b’abagore 25, mu gihe abandi barenga 300 basengewe kugira ngo bafashe mu mirimo itandukanye y’itorero.

Mu bindi bikorwa byaranze icyo giterane, Noble Family Church na Women Foundation Ministries byatanze miliyoni 20 Frw zo gufasha gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu Karere ka Gasabo. Iyo nkunga yatanzwe muri gahunda ya Wirira20, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 y’umurimo wa Women Foundation Ministries.

Mignonne kandi yagiye agaragaza ko ubukristo budakwiye kugarukira ku materaniro gusa, ahubwo ko bugomba no kugaragarira mu gukunda igihugu, kubaka amahoro no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ibyo yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo muri Kanama 2026.

Women Foundation Ministries yubatse izina binyuze mu bikorwa byo guhuza abagore, kubafasha gukura mu kwizera no kubashishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Mu myaka yakurikiyeho, igiterane All Women Together cyagiye kiba urubuga ruhuriza hamwe abagore, abavugabutumwa n’abigisha baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu. Kuri ubu, cyabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifitanye isano n’umurimo wa Mignonne Kabera.

Noble Family Church na Women Foundation Ministries byagiye bihuza inyigisho zo mu rusengero n’ibikorwa byo gufasha abaturage, birimo gufasha abatishoboye no gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko imyaka yagiye ihita, ibikorwa bya Mignonne byagiye byaguka birenga gahunda z’abagore gusa, bigera ku miryango, urubyiruko, abayobozi b’amatorero n’abandi bafite uruhare mu kubaka umuryango.

Umwihariko wa Mignonne Kabera ni uguhuza ivugabutumwa no kubaka ubushobozi bw’abagore, cyane cyane binyuze mu mahugurwa, ibiterane no guha inshingano abandi bakozi b’Imana.

Kwimika abapasiteri b’abagore 25 no gusengera abandi barenga 300 mu 2026 ni urugero rw’uburyo umurimo we ushaka gukomeza no mu bandi, aho kuba ibikorwa bishingiye ku muntu umwe gusa.

Uretse inyigisho, ibikorwa byo gufasha abaturage bigaragaza indi nkingi y’umurimo we: igitekerezo cy’uko ivugabutumwa rigomba kujyana no kwita ku mibereho y’abantu. Inkunga yatanzwe yo gusana amazu y’abarokotse Jenoside ni urugero rufatika rw’ibyo bikorwa.

Aba bavugabutumwa bane bafite ibikorwa bigaragara kandi bifite amateka mu madini yo mu Rwanda. Ibyo bakora bigaragaza uburyo ivugabutumwa rishobora kugira amashami atandukanye: kwigisha, kubaka abayobozi, kwita ku bantu, kwandika no guteza imbere ubwiyunge.

Aba si bo bonyine bagezweho gusa mu Rwanda kuko hari na bandi benshi cyane tutahita turondora muri aka kanya, ahubwo tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.