Umwuka mubi wanaze kwaduka hagati ya rutahizamu Vinicius Junior wa Real Madrid n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La liga), nyuma y’irondaruhu aheruka gukorerwa n’abafana ba Valencia.
Mu ijoro ryakeye Real Madrid yari yasuye Valencia kuri Stade ya Mestalla, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona ya Espagne yatsinzwemo igitego 1-0.
Mu mpera z’uyu mukino Vinicius Jr yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukubita urushyi rutahizamu Hugo Duro wa Valencia bashwanye, ibyatumye abakinnyi b’impande zombie bashya amaboko.
Mbere y’ubu bushyamirane abafana ba Valencia bari bakunze gutuka Vinicius Jr bamwita ‘inkende’; rikaba irondaruhu yakunze gukorerwa mu myaka itanu ishize kuva yagera muri Espagne.
Nyuma y’umukino uyu mwirabura w’umunya-Brésil yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashinja shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne kumungwa n’ivangura rishingiye ku ruhu.
Yavuze ko “Si ubwa mbere, ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu [nkorerwa irondaruhu]. Ivangura rishingiye ku ruhu rirasanzwe muri La liga. Abategura irushanwa batekereza ko ari ibisanzwe, yemwe na federasiyo ndetse abo duhangana barishishikariza gukorwa.”
Yunzemo ati: “Shampiyona yahoze yarigaruriwe na Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uyu munsi yigaruriwe n’abakora ivangura.”
Vinicius Jr yavuze ko Espagne isanzwe ari igihugu cyiza ndetse cyanamwakiriye neza, gusa ikaba yaremeye gukwirakwiza isura y’irondaruhu ku Isi hose. Yavuze ko abanya-Espagne hari ubwo badashobora kubyemera; gusa nk’iwabo muri Brésil bizwi ko Espagne ari igihugu cy’ivangura.
Uyu musore kandi avuga ko inshuro zose akorerwa ivangura nta na rimwe ababifite mu nshingano bararimurinda.
Perezida wa La liga, Javier Tebas yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yasubije Vinicius Jr ko yamutumyeho incuro ebyiri ngo baganire ku kigomba gukorwa mu guca irondaruhu gusa ntiyigere agaragara.
Yunzemo ati: “Mbere yo kunenga ndetse no gusebya La Liga wagakwiye kumenya amakuru ubwawe.”
Ni amagambo yababaje uriya rutahizamu; asubiza Tebas ko ibyo yatangaje ari ukumwibasira aho kwibasira abakora irondaruhu.
Uyu muyobozi wa kuri Twitter kandi yacanweho umuriro ashinjwa kugira uruhare mu gutuma irondaruhu rifata indi ntera muri shampiyona ya Espagne.
La liga mu itangazo yasohoye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Telegrame yavuze ko iza gusesengura amashusho yerekana ivangura Vinicius Jr yakorewe, hanyuma hagafatwa “ingamba zikwiriye” zirimo no guhana ababigizemo uruhare.
Ikipe ya Real Madrid Viniciu asanzwe akinira mu itangazo yasohoye yamaganye irondaruhu uriya mukinnyi wayo yakorewe.
Iyi kipe y’i Madrid yavuze ko ibyo Vini yakorewe “bigize icyaha cy’urwango”; ibyatumye ihitamo gutanga ikirego mu butabera bwa Espagne kugira ngo hakorwe iperereza, hanyuma abakoreye ivangura uriya mukinnyi babihanirwe.
Ivangura Vinicius Jr yakorewe ryamaganwe n’abakinnyi b’umupira w’amaguru biganjemo abanya- Brésil nka Ronaldo Nazalio, Roberto Carlos, Eder Miltao, Neymar Jr, Kylian Mbappé, ndetse n’abandi benshi.
Perezida Lula wa Brésil na we ari mu bagaragaje ko bashyigikiye uriya mukinnyi.
Tanga igitekerezo