Polisi y’u Rwanda yasubije uwari uyisabye ko yaba imufunze iminsi itatu, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa moya n’iminota 34, uwiyita ku rubuga rwa X Wimbwira_ubusa yanditse asaba Polisi kumufunga agira ati:” Ese Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.”
Polisi y’u Rwanda nayo ntiyatinze kumusubiza yahise igira iti:” Muraho, Ntabwo dutanga « staycation » muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri VisitRwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”
Isangize abandi
Tanga igitekerezo