Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera ikiremwamuntu rurakemangwa nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika indege yagombaga gukura abikumira mu Bwongereza, ibazana mu Rwanda.
Muri Kamena 2022, ubwo umupilote wa kampani y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Plivilege Style yari agiye kuzamura mu kirere indege yarimo abimukira, yagejejweho icyemezo cy’uru rukiko kimuhagarika, kinatesha agaciro icyari cyarafashwe n’inkiko z’u Bwongereza.
Kuva ubwo, igikorwa cyarasubitswe, guverinoma y’u Bwongereza isubira mu nkiko zo mu gihugu, isaba kwemererwa kohereza aba bimukira. N’uyu munsi, tariki ya 5 Kamena 2023, iracyategereje icyemezo kidakuka kizafatwa.
N’ubwo guverinoma y’u Bwongereza yasubitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko, impuguke mu by’amategeko yigisha muri Kaminuza ya Oxford, Prof. Richard Ekins, ivuga ko uru rukiko nta bubasha rwari rufite bwo gufata iki cyemezo.
Prof. Ekins, nk’uko The Telegraph yabitangaje, yasobanuye ko ibihugu byatangije uru rukiko rukorera i Strasbourg byagiranye amasezerano yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko ngo ububasha bwo gufata icyemezo ku kindi gihugu nta bwo rwahawe.
Yagize ati: “Ntabwo urukiko rwakwiyagurira ububasha bwarwo. Kandi no mu gihe rudafite ububasha kuri iki cyemezo, ibihugu birugize biba bibohokewe kwanga kucyubahiriza.”
Abandi banyamategeko barimo Sumption wabaye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga na Hoffman baremeranya na Prof. Ekins ko koko urukiko rw’i Burayi rutari rufite ububasha bwo guhagarika iyi ndege, icyakoze, ngo rwashoboraga ‘gusaba’ cyangwa ‘gutanga inama’ aho gutegeka.
Mu gihe guverinoma y’u Bwongereza igihanganye n’abanyamategeko mu nkiko, iri gutekereza ku kuba ubutaha yazajya yanga kubahiriza ibyemezo bimwe na bimwe by’uru rukiko, nk’icyo muri Kamena 2022.
Tanga igitekerezo