Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru itangira gukingira abantu icyorezo cya Marburg, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kucyandura.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, cyagaruka ku buryo icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.
Yavuze ko inkingo z’icyorezo cya Marburg zageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, kandi zamaze kugenzumwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) zigategurwa ngo zitangire zikingirwe.
Ati: “Uru rukingo rwa Marburg mu nkingo zose zimaze igihe zikorwa, ni rwo ruteye imbere kurusha izindi zose. Rwarakoreshejwe muri Uganda mu mwaka ushize, rwakoreshejwe muri Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Maryland.”
MINISANTE ivuga ko kugeza kuri uyu wa Gatandatu abantu 46 ari bo bagaragaje ko barwaye Marburg, muri bo 29 bakaba bari kuvurwa, mu gihe abandi 12 bamaze kwitaba Imana bazira iyo ndwara, abandi batanu barakize.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari n’imiti ibiri yabonetse yo guca intege virusi ya Marburg ikanubaka ubudahangarwa bw’umubiri, na yo ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ngo atari myinshi, ariko agashima abafashije kubona izo nkingo n’imiti yo korohereza abarwayi.
Dr. Nsanzimana yavuze ko gukingira bitangirira ku bantu bafita ibyago byinshi byo kwibasirwa n’icyo cyorezo barimo abaganga n’abandi bahabwa urukingo rwitwa Sabin Vaccine.
Ati: “Uyu munsi turaza gutangira gukingira abantu bafite ibyago byinshi kurusha abandi, barimo abaganga barimo kuvura Marburg, n’abari ku bitaro ahari abahuye n’abanduye iyi virusi. Abo ni bo bihutirwa cyane baba ahantu hakunze kwibasirwa na Marburg, cyane cyane ahakirirwa indembe.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ku ikubitiro hatangira gukingirwa n’abandi barwaza b’aho bakirira indembe, abatwara imbangukiragutabara n’abandi bafite ibyago byo kwandura Virusi ya Marburg.
Dr Nsanzimana avuga ko akurikije uko ibintu byifashe kugeza ubu, asanga hari icyizere cy’uko virusi ya Marburg izarangira vuba, ahereye ku rugero rw’abantu batanu bamaze gukira iriya ndwara,aho yanavuze ko kuri iki Cyumweru hari abandi bantu bateganya ko bari bukire, bagasezererwa bagataha.
Tanga igitekerezo