
Urukiko Rukuru rwongeye gusubika urubanza rw’ubujurire rw’ubushinjacyaha kuri Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri kaminuza, umunyapolitiki, akanayobora ikinyamakuru The Chronicles.
Dr Kayumba tariki ya 22 Gashyantare 2023 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya undi ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri cyo, ubushinjacyaha bujurira busobanura ko hari ibimenyetso byirengagijwe.
Tariki ya 4 Gicurasi 2023, Dr Kayumba yagiye kuburana mu rukiko rukuru, ariko ubwo yageragayo, amenyeshwa ko urubaza rwasubitswe kubera ko umucamanza wari kuburanisha yagiye mu mahugurwa. We yari yarasabye ariko ko yaburanishwa n’abacamanza batatu.
Kuri uyu wa 5 Gicurasi, Dr Kayumba yasubiye mu rukiko, ariko asaba ko urubanza rusubikwa kubera impamvu eshatu. Iya mbere, yavuze ko ubushinjacyaha bumaze iminsi 3 bushyize muri sisiteme dosiye imushinja igizwe n’impapuro, bityo ko atabonye umwanya uhagije wo kuyisoma. Iya kabiri ni uko ngo atarasubizwa ko busabe bwo kuburanishwa n’abacamanza batatu, iya nyuma ngo araregwa ibirego by’ibinyoma bidakwiye agaciro.
Nyuma yo kumva inzitizi za Dr Kayumba, urukiko rwimuriye urubanza tariki ya 18 Nzeri 2023.
Tanga igitekerezo