Abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bafashe icyemezo cyo kongerera ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo igihe zizamarayo ho amezi atandatu.
Bivuze ko hashingiwe kuri uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, ingabo za EAC ziri muri RDC kuva mu mpera z’umwaka ushize zizagumeyo kugeza tariki ya 8 Nzeri. Ni igihe cyongerewe uhereye muri Werurwe, ubwo amezi 6 ya mbere yarangiraga.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya, Perezida w’u Burundi usnzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Minisitiri wa RDC ushinzwe umubano mu karere, Visi Perezida wa Tanzania, Visi Minisitiri w’Intebe wa Uganda na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Perezida muri Sudani y’Epfo.
N’ubwo inama nkuru ya EAC yanzuye ko ingabo z’ibihugu by’uyu muryango zizaguma muri RDC, bigaragara ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwamaze kwemeza bidasubirwaho ko zigomba kukivamo muri uku kwezi kwa Kamena.
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, amubaza ku mikorere y’ingabo za EAC.
Minisitiri Muyaya yasubije ko ingabo za EAC zikomeje gukorana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi ko zibarebera ngo mu gihe bari kwitegura kugaba ibitero ku mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muvugizi wa guverinoma ya RDC, yabwiye Marc mu buryo bweruye ko hamaze gufatwa icyemezo cy’uko ingabo za EAC zizava mu gihugu cyabo mu byumweru biri imbere atavuze umubare wabyo.
Ibyo Muyaya yavuze bishimangira ibyo Tshisekedi yavugiye mu nama y’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), i Lilongwe muri Malawi n’i Beijing mu Bushinwa tariki ya 25 Gicurasi 2023.
Tshisekedi ashimira gusa ingabo z’u Burundi kuko ngo ni zo zonyine zakumiriye abarwanyi ba M23 ubwo bageragezaga kwishyuza imisoro mu baturage.
Tanga igitekerezo