Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Augustin Kabuya, aremeza ko Perezida Félix Tshisekedi yanzwe n’abanyapolitiki barimo Moïse Katumbi kubera ko ari Umuluba.
Kabuya ubwo yari mu kivunge cy’abantu i Kinshasa, yagize ati: “Uyu munsi Isi ikwiye kumenya iki kintu. Félix Tshisekedi ntabwo arwanywa kubera ko ayobora nabi Congo, ahubwo arazira ko ari Umuluba. Ararwanywa kubera ko ubwoko bwe.”
Uyu munyapolitiki yakomeje asaba imiryango mpuzamahanga yose gufatira Katumbi ibihano, kuko ngo yaba we, abagize ishyaka rye ryitwa Ensemble n’abarihagarariye mu nteko ishinga amategeko bose banga Tshisekedi kubera ko ari Umuluba. Ati: “Ni yo mpamvu nsaba imiryango yose gufatira ibihano Moïse Katumbi. Ntabwo akwiye kuyobora Congo.”
Kabuya avuze atya mu gihe hamaze iminsi imyigaragambyo y’abanyapolitiki barimo Katumbi, irimo iburira komisiyo y’amatora ko igomba gukora neza, ntihazabe iyibwa ry’amajwi nk’iy’irivugwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018.
Tanga igitekerezo