Bernice Kariuki wari umutetsi w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yamaze kwegura kuri iyi nshingano.
Bernice abicishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uyu mwaka w’imikino urangiye wari mwiza kuri Arsenal.
Gusa ntabwo yigeze atangaza impamvu yatumye yegura kuri izi nshingano zo gutekera iyi kipe y’ubukombe.
Bernice yashimiye byimazeyo Abanyakenya uburyo bagiye bamuba hafi bamutera ingabo mu bitugo muri izo nshingano zitoroshye yari afite mu gihe kingana n’imyaka ibiri yari amaze muri Arsenal.
Bernice yahawe inshingano zo gutekera Arsenal mu mpera ya 2021 nyuma y’aho Mikel Arteta ahawe inshingano zo kuyobora iyi kipe.
Yanditswe na Bagabo John
Isangize abandi
Tanga igitekerezo