
Brenda Biya, umukobwa wa Perezida wa Cameroun, Paul Biya, aravugwaho kuba arimo gushakishwa n’inkiko zo muri Amerika no mu Busuwisi kubera urubanza rwo gusebanya ku muntu w’umuhanzi wo muri Cameroun .
Umukobwa wa Perezida wa Cameroun yongeye kuba intandaro y’impaka, aho bivugwa ko muri Amerika no mu Busuwisi hatanzwe ikirego kimurega. Uwatanze ikirego, ni umugore uzwi mu bucuruzi akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Cameroun witwa Dencia.
Mu Gushyingo 2021, urega yashinje Brenda Biya kuba yaramuvuzeho amagambo yo kumusebya.
Uyu mukobwa wa Biya ngo yaba yaravuze ko uyu mucuruzikazi yaba agurisha ibiyobyabwenge, akiyitirira imyirondoro y’abandi, ndetse ngo akagira uruhare mu bikorwa bitemewe.
Uyu mucuruzikazi akaba yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ikirego cye kuri Brenda Biya gikurikiranwa n’ubutabera bwa California. Ahantu hose umukobwa wa Perezida Paul Biya atuye ku mugaragaro, haba muri Amerika cyangwa mu Busuwisi, ngo agomba gusubiza ibyo yakoze nk’uko AfrikMag dukesha iyi nkuru ivuga.
Brenda Biya
Ariko kubera impaka n’impuha ku mbuga nkoranyambaga zerekeye iyi dosiye, urega yifuje guha umucyo abakoresha internet ku mirimo irimo gukorwa n’ubutabera bwa California.
Ati: "Kugirango gusa bisobanuke , Brenda Biya afite umwunganira, umuryango we washatse avoka kuva mu 2022 nyuma yo gutanga ikirego cy’inshinjabyaha i Geneve, Gusebanya ni icyaha gihanwa n’amategeko ya Geneve kandi yagikoreye i Geneve. Ni icyaha cy’imbonezamubano muri Amerika kandi yego nzagera ku musozo”.
Tanga igitekerezo