Umudipolomate udasanzwe w’u Burundi wabaye Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, yasobanuye uburyo ibihugu bikomeye byari byaramaze kunoza umugambi wa jenoside mu gihe Pierre Nkurunziza yari ku butegetsi.
Ambasaderi Nyamitwe mu kiganiro yagiranye n’imiryango yigenga ikorera mu Burundi tariki ya 13 Gicurasi 2023, yavuze ko byari byarateganyijwe ko iyi jenoside yagombaga kuba mu 2014, kandi ko yari gusanishwa n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda
Yagize ati: “Twari twagiye! Byari byarangiye! Bari babipanze neza. Mu munote umwe mbereke ukuntu icyo kintu cya jenoside bari bagikoze [bagipanze]. Mu kwezi kwa Kabiri 2013 ni ho nahuye n’umuhanga w’Umufaransa mwese mushobora kuba muzi, ntakenera kuvuga.”
Ngo uyu Mufaransa yabajije Amb. Nyamitwe ati: “Mbega mwebwe 2014 muri kuyitegura mute? Ko wagira ngo hari ibizakorwa mu gihugu cyanyu. Icyo tuzi ishyaka riri ku butegetsi rizitwa nka MRND, Imbonerakure bazitwa Interahamwe, Rema izitwa Mille Colines.”
Ambasaderi Nyamitwe wari Umuvugizi wa Nkurunziza, yatangaje ko umugambi wa jenoside mu Burundi Leta yawumenye mu 2013. Ati: “Twabimenye mu 2013. Ni ukuvuga ko bo babikora ari nka plan, bamaze kubipanga.”
Yagarutse ku nkuru yanditswe na The Guardian yo ku wa 6 Mata 2014, yavugaga ko urubyiruko ibihumbi 100,000 ruri guhabwa imihoro kugira ngo ruzayikoreshe rushyira mu bikorwa jenoside. Ati: “Bari bamaze gutegura muri opinion kugira ngo ba bazungu baza gusenya, bazane intwaro, bavuge kwa kundi bati ‘Muri Iraq, bari gukora intwaro kirimbuzi, muri Libya arimo arica abenegihugu, mu Burundi bashaka gukora jenoside, tujye kubahagarika’.”
Ngo hashize iminsi ibiri (ubwo hari tariki ya 8 Mata), Samantha Power wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yasuye u Burundi, abwira Nkurunziza ko hari amakuru y’umugambi wa jenoside ari gucararara.
Icyo Nkurunziza yasabye Samantha, ni ugufasha u Burundi nka USA, cyane ko ari igihugu gifite inzego zikomeye zirimo urw’ubutasi, bakabuha amakuru yabufasha kuyikumira itaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Hakurikiyeho inama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano tariki ya 9 n’uruzinduko Adama Dieng wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wawo wari ushinzwe gukumira jenoside yagiriye mu Burundi tariki ya 10.
Ambasaderi Nyamitwe yanzuye avuga ko ubutegetsi bwinshi bwo muri Afurika bushyirwaho n’ibihugu bikomeye, gusa ngo ubwa Nkurunziza bwo si ko byagenze. Abona ari yo mpamvu ngo byashatse kubwikiza kugira ngo bishyireho abazemera gukorana na byo mu kunyereza umutungo kamere.
Tanga igitekerezo