Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatatu yatangaje ko mu Rwanda hari abantu bashya banduye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Ni ibigaragazwa n’imibare y’uko iyi ndwara ihagaze mu gihugu yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024.
Abarwayi barindwi bashya babonetse batumye umubare w’abanduye iki cyorezo ugera ku bantu 36, nyuma y’iminsi itanu bitangajwe bwa mbere ko cyagaragaye mu Rwanda.
Muri aba barwayi 11 bamaze gupfa, barimo n’uwapfuye ku munsi w’ejo. Ibi bivuze ko hari abantu 25 barwaye bari gukurikiranwa n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu igikorwa cyo gushakisha abahuye n’abarwayi kigikomeje.
Iyi Minisiteri mu ngamba ikangurira Abaturarwanda kubahiriza harimo kwimakaza isuku, gusa nanone bakirinda gukora ku matembabuzi y’umurwayi wa Marburg cyangwa gusangira na we ibikoresho birimo imyambaro.
MINISANTE kandi irasaba Abaturarwanda kudakuka umutima, kuko inzego zitandukanye zirimo gukorana n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu mu rwego rwo gushyira iherezo kuri iriya ndwara.
Mu bimenyetso biranga umurwayi wa Marburg harimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo ndetse no kuruka.
Tanga igitekerezo