Ukraine irifuza gufungura ambasade yayo mu Rwanda mu rwego rwo gushyimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi. Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba uri mu ruzinduko i Kigali.
Kuri uyu w 25 Gicurasi 2023 ni bwo Minisitiri Kuleba yageze mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we, Dr Vincent Biruta, hanyuma yakirwa na Perezida Paul Kagame, amugezaho ubutumwa wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Muri uru ruzinduko, baganiriye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’uburyo bwo kuyihagarika, hamwe no gushyigikira gahunda z’amahoro.
Uyu mudipolomte mukuru w Ukraine yatangaje ko mu butumwa yahawe na Perezida Zelensky, harimo ko igihugu cyabo cyifuza gufungura ambasade i Kigali mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza. Yagize ati: "Perezida Vorodymyr Zelensky yantumye ngo mbabwire ko yifuza ko Ukraine yagira uyihagarira mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umubano, ni muri urwo rwego abasaba ko Ukraine yagira ambasade mu Rwanda."
Minisitiri Kuleba yatangaje ko Zelensky yamutumye kuri Kagame ko Ukraine ishaka kubaka umubano mwiza hagati yayo n’u Rwanda, umubano ushingiye ku kubahana. Yavuze kandi ko yishimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Yagize ati: "Nishimiye ko munyakiriye mu Rwanda. Perezida Zelensky yantumye ngo mbabwire ko abashimira ku kuba mwarifatanyije na Ukraine mu ntambara irimo muri iyi minsi. Yavuze ko yifuza ko mwakubaka umubano hagati ya Ukraine n’u Rwanda ushingiye ku bwubahane."
Minisitiri Kuleba yemeje ko yaganiriye na Dr Biruta ku ngingo zitandukanye, bashyira umukono ku masezerano atandukanye, arebana no kujya inama mu bya politiki.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo