
Muri Uganda, umukozi ushinzwe umutekano yarashe umunyeshuri wa kaminuza arapfa, nyuma y’uko bagiranye amakimbirane.
Polisi ya Uganda yo mu karere ka Mukono iri gukora iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 25 y’amavuko wigaga muri Uganda Christian University, nyuma y’uko arashwe n’ushinzwe umutekano kuri uyu wa 4 Kamena 2023.
Uyu munyeshuri witwa Rudeny Agaba, akomoka mu gace ka Kiwanga muri aka karere ka Mukono. Nk’uko inkuru Daily Monitor ibivuga, Polisi yemeje ko ushinzwe umutekano witwa Tugume Kadili ari we wamurashe, bapfa ko yamubuzaga kunyura muri senyenge zizitiye ishuri, undi nawe agashaka kumurwanya.
Umuvugizi wa polisi mu karere ka Mukono, Luke Owoyesigyire, avuga ko hari habanje kuba ukutumvikana hagati y’uyu munyeshuri ndetse n’ushinzwe umutekano.
Ati: “Mu iperereza tumaze gukora, bigaragara ko hari habanje kuba ukutumvikana hagati yabo mbere yo kuraswa. Agaba yageragezaga kurira senyenge za kaminuza ngo ajye hanze yayo, noneho ushinzwe umutekano ashatse kumubuza, ni bwo yamusatiriye ashaka kumurwanya, birangira Tugume amurashe mu buryo bwo kwirwanaho.”
Uyu munyeshuri ngo akimara kuraswa, yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Gwatilo ari naho yaje kugwa, naho uyu wamurashe we yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Seeta.
Iraswa rya Rudeny Agaba rije rikurikira irindi ryabaye ku itariki 20 Gicurasi 2023, aho undi munyeshuri na we wo muri Uganda Christian University yarashwe agakomeretswa n’umupolisi witwa ASP Dismas Tebangole amukekaho kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Tanga igitekerezo