William Ssozi umuhanuzi umaze kubaka izina mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yasangije abakunzi be uburyo ki intare yamumize akamara mu nda yayo nibura hagati y’iminota 45 n’isaha bikarangira yigiyemo guhanura.
Mu kiganiro na UBC cyatambutse ku ya 27 Ukwakira 2023, Intumwa Ssozi asobanura avuga ko yamizwe n’Intare mu gihe yari akiri muto ubwo yari mu gace kamwe ka Afurika y’Epfo .Avuga ko byamuhesheje amahirwe yo kwiga guhanura ari mu nda y’intare.
Ashimangira ko kugirango abantu babyemere afite inkovu nk’ikimenyetso cyigaragaza ibyo aba avuga ko ari ukuri.Nk’uko uyu muhanuzi abivuga, ngo intare yamumize bunguri amaramo igihe ariko nyuma yaje kuvamo ari nabwo yatangiye kujya ahanurira abantu batandukanye.
Si ubwa mbere Ssozi avuga amagambo agoranye kumvwa kuko no mu 2021, yavuze ko yibonaniye na Yesu amaso ku maso bakanifotoranywa .Ikindi kandi ngo n’uko yatembereye mu ijuru ari mu modoka ye.
2 Ibitekerezo
augustin Kuwa 10/11/23
Ibinyoma gusa gusa
Subiza ⇾Kuwa 11/11/23
Mwishywa w’umugore we!!! Bikojeje isoni kwandika ururimi rutabaho. Ni Mwisengeneza we si Mwishywa se.
Subiza ⇾Ntimugira Editor
se?
Tanga igitekerezo