Abasore babiri bo mu gihugu cya Uganda bafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, umuryango we n’abahanzi batatu bashyigikiye ishyaka NRM babinyujije muri video ntoya basangije abandi kuri TikTok .
David Ssengozi alias Lucky Choice na Isaiah Ssekagiri kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 11 Ugushyingo 2024, bagumijwe muri Gereza ya Kigo kugeza ku itariki 13 Ugushyingo ku byaha byo gukwiza imvugo zibiba urwango no gutuka Perezida Museveni, umugore we, Janet Kataha n’Umuhungu wabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, uwitwa Calvin Kayanja n’abahanzi ba NRM barimo Jennifer Namutebi Nakangubi alias Full Figure; Gereson Wabuyi alias Gravity Omutujju, na Patrick Mulwana alias Alien Skin.
Aba basore bombi kandi bareganwa n’uwitwa Julius Tayebwa uherutse kugezwa mu rukiko akagumishwa muri Gereza ya Kigo ku byaha nk’ibyo twavuze haruguru nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Umucamanza mukuru wo mu Rukiko rwa Entebbe, Stella Maris Amabilis, kuri uyu wa Mbere yabwiwe ko hagati y’ukwezi kwa Mata na Nzeri 2024, mu Karere ka Wakiso, Ssengozi abinyujije kuri konti ye ya TikTok yitwa LukyChoice70 yohereje cyangwa agakwiza amakuru ateye isoni, atesha agaciro kandi ashishikariza kugirira nabi Perezida Museveni n’abandi.
Tanga igitekerezo