
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bakoze amahugurwa agamije gukura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu 2026.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor ivuga ko kuva tariki ya 2 Kamena 2023, abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari mu mahugurwa agamije kwiga neza uburyo bazatsinda ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka w’2026.
Muri aya mahugurwa, aba banyapolitike bahisemo kwishyira hamwe bakunga ubumwe, maze bakitoramo ugomba kuzabahagararira mu matora, kuko ngo babona ari yo turufu yonyine isigaye yakoreshwa mu guca intege ishyaka NRM rimaze imyaka irenga 30 ku butegetsi.
Gusa ibi byo kwishyira hamwe bakitoramo ugomba kuzabaserukira mu matora Dr Kizza Besigye yabyamaganiye kure, avuga ko niba bari gupanga kwishyira hamwe bagahitamo umukandida umwe we, atari kumwe na bo.
Besigye yagize ati: “Niba muri gupanga gushaka umukandida umwe rukumbi ngo ari we ugomba kuzaduhagarira mu matora yo muri 2026 njyewe sindi kumwe namwe. Ibyo byo bintu ntimuzigere mubinshyiramo.”
Yakomeje agira ati: “Sintekereza ko ibyo byo kwifatanya mu matora yo muri 2026 biri mu byo twaganiriye byabohora abaturage ba Uganda. Twakabaye twishyira tukunga ubumwe dutagamije amatora gusa, nibyo bagirira igihugu akamaro cyane.”
Dr Besigye akomeza avuga ko aho kwishyira hamwe bagatoranya umukandida umwe rukumbi wo kuzabahagararira mu matora, ahubwo bareka kuzitabira aya matora, noneho ishyaka NRM rikisanga riri ryonyine,ahubwo bahamagarira abaturage bose kwanga amatora yise igicupuri cg “fake” mu cyongereza.
Ati: “Mureke ibyo kwitabira amatora twe tubivemo,ahubwo dukore ubukangurambaga buhamagarira abaturage b’igihugu cyose kutazitabira amatora y’ishyaka rimwe rukumbi.”
Ariko kandi Ishyaka riharanira ubumwe bw’abenegihugu Natinal Unity Platform (NUP) rya Robert Kyagulanyi ryari ryitabiriye ku bwinshi aya mahugurwa. Abarihagarariye basabye ko byakwihutishwa kugira ngo uwo bahisemo batangire bamwamamaze hakiri kare ku buryo bizagera muri 2026 abaturage baramumunye neza bihagije.
Mr Joseph Ssewungu wa NUP ati: “Abaturage bakeneye kumenya uzatwara ibendera rya opozisiyo mu gihe cy’amatora. Mureke tumutore, noneho dutangire dusange abarwanashyaka bacu aho bari hose tumubamenyeshe kugirango bazamutore bose.”
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuzaba muri 2026, aho n’ubundi ishyaka NRM rimaze imyaka irenga 30 ku butegetsi ryiteguye gukomeza guhangana n’amashyaka atavuga rumwe na ryo mu kongera guharanira intsinzi.
Tanga igitekerezo