
Amavubi y’u Rwanda afashijwe n’umuzamu Ntwari Fiacre by’umwihariko yanganyije na Les Guépards ya Bénin igitego 1-1 mu mukino u Rwanda rwahawe ikarita itukura.
Amavubi yari yakiriwe n’ikipe ya Bénin kuri Sitade de l’Amitié Gén Mathieu i Cotonou mu mukino w’umunsi wa 4 wo gushaka itike y’irushanwa nyafurika rya AFCON 2023 wasifuwe n’Abanya-Botswana bayobowe na Joshua Bondo.
Amavubi yatangiye umukino ari hejuru hamwe n’imipira miremire abakinnyi bahaga Kagere Meddie n’ubwo atabashije kubyaza amahirwe yabonye umusaruro.
Ku munota wa 14, Sahabo Hakim yacometse umupira mwiza hagati y’abakinnyi b’ikipe ya Bénin maze Mugisha Gilbert wihutaga cyane ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere.
Ku munota wa 17, ikipe ya Bénin yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso yaje guterwa neza na Jodel Dessou ariko umuzamu Ntwari Fiacre ararokora awushyira muri koruneri itagize icyiyivamo.
Nyuma yo kubona igitego ku Mavubi, ntiyongeye gusatira nk’uko yatangiye umukino.
Ku munota wa 29, Mugisha Gilbert yongeye kuzamukana umupira umupira ku ruhande rw’ibumoso maze aha Muhire Kevin ahita yohereza ishoti rikomeye ariko ku bw’amahirwe make ugonga umutambiko.
Ku munota wa 32, Mugisha Gilbert wari umeze neza muri uyu mukino yongeye gusiga ba myugariro ba Bénin ariko ateye mu izamu umuzamu Allagbé awukuraho neza.
Mu minota icumi y’igice cya mbere ndetse n’iminota ine y’inyongera, ibitarangwe bya Bénin nk’uko bayita ’Les Guépards’ byakokeje igitutu ku Amavubi y’u Rwanda cyane cyane binyuze muri Atyegoun Tosin, Jordan Adeoti na rutahizamu Jodel Dossou ariko umuzamu Ntwari Fiacre ababera ibamba hamwe na ba myugariro bayobowe na Manzi Thierry na Mutsinzi.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye umukino ugenda gake ndetse ukinirwa cyane hagati mu kibuga.
Ku munota wa 49, ikipe ya Bénin yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko Fiacre arongera asohoka neza. Ku munota wa 52, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yahaye umwanya Ishimwe Christian nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune.
Ku munota wa 58, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye cyane ariko umuzamu awukuramo maze Muhire Kevin awugarura imbere y’izamu ariko Kagere Meddie atindaho isegonda rimwe ngo yandike igitego cya kabiri.
Ku munota wa 60, u Rwanda rwagize igihembo ubwo Hakim Sahabo yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo agahita yerekwa ikarita y’umutuku Amavubi asigara ari abakinnyi icumi gusa.
Kubera umutuku wa Sahabo iyo mpamvu umutoza Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka zakuyemo Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Kagere Meddie basimburwa na Rwatubyaye Abdoul na Niyonzima Ally ku munota wa 68.
Ku munota wa 74, ikipe ya Bénin yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri, nyuma gato y’uko Mugisha Gilbert asimburwa na Mugisha Bonheur.
Ku munota wa 81, ikipe ya Bénin yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Steve Michael Mounié wari winjiye mu kibuga asimbura, nyuma yo kumara umwanya muremure yakambitse imbere y’izamu ry’u Rwanda.
Umukino warangiye u Rwanda rubonye inota rimwe, bituma yuzuza amanota 2 n’umwanya wa 3 inyuma ya Senegal ifite 6 na Mozambique ifite ane zitarakina, mu gihe Bénin yo yagumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda L n’inota rimwe gusa.

Abari bifashishijwe ku ruhande rw’u Rwanda

Abari babanjemo ku ruhande rwa Bénin
Tanga igitekerezo