#GumaMuRugo ubeho, niwiha kumangamanga urapfa. Hari ababifashe nka gereza, kubera kumara igihe badakora ibisanzwe muri gahunda zabo za buri munsi. Nyamara imbere ya Covid19 itaragira umuti n�urukingo, kubahiriza kirazira ni rwo rukingo rwa mbere.
Ku ngoma ye, mu kinyejana cya 17, umuhanga w�umufaransa Blaise Pascal yarabivuze arabizira ! � Ibyago byose by�abantu biva ku kutamenya kuguma hamwe mu cyumba ngo bishyire mu mutuzo (Tout le malheur des hommes vient de ne savoir pas demeurer en repos dans une chambre)�. Uretse n�iwabo, atungutse na hano hari benshi bamukubitisha inkuba ! Cyane cyane nyuma y�italiki ya 1 Kamena ! Barimo abamotari bari bariraye ku kababa ngo basubire ku murimo ; barimo abagore #GumaMuRugo yasanze mu rwahukaniro ; barimo abari bakumbuye iwabo mu cyaro cyangwa mu mujyi. Ngo bujye gucya ka � kaginga � Covid19 kaba kakajije ingufuri z�imiryango ya gereza ! Byose biracyari ikibazo cy�amahitamo. Guhitamo urupfu cyangwa ubuzima !
#GumaMuRugo ubeho !
Ukurikije amagambo ya Blaise Pascal, ni nk�aho imfungwa n�abagororwa ari bo bantu ba mbere babaho neza kuri iyi Si. Bitandukanye n�ukuri. Ijoro ribara uwariraye : imfugwa n�abagororwa, na bo babonye uwo mugabo bamubamba. #GumaMuRugo, cyangwa se #GumaMuCyumba ya Pascal, iba ingirakamaro iyo umuntu agamije kuruhuka imvune yari armo, iyo agamije gutekereza no kwitekerezaho kugira ngo afate ibyemezo n�ingamba nshya. Ni ingirakamaro iyo bikozwe ku bushake. Ariko rero iyo bibayemo agahato, umudendezo n�umunezero birimuka.
Ni akaga ! Ni igifungo, inzira yo kwambura umuntu uburenganzira bw�ibanze ! Uretse abakire bagashize bikingirana ahantu hari ibyo bakeneye byose, uretse abitwa ba filozofe nka Diogene wigeze kunogerwa no kuba mu ngunguru, cyangwa abafite uburwayi butuma bagira ubwoba bwo guhagarara ku karubanda (agoraphobe), ku busanzwe #GumaMuRugo ni akaga nk�akandi. Akaga ka ngombwa, kagamije kurengera amagara, umutekano w�ubuzima. Gusa rero ngo � akabi ntikamenyerwa ! �.
Ntigashobora no kumenyerwa rwose. Kubera ko umuntu ari Ikiremwa kibana n�abandi. Ni � we we ubwe �, ariko kandi ni � jyamubandi �. Ubuzima bwe ni � magirirane �, � ngira nkugire �. Iyo ari wenyine, yihutira gusanga abandi. Yaba ari wenyine by�agahato, biba ari igihano, inzitizi ku � ubumuntu bwuzuye � nk�uburenganzira bwe. Aba ari � mu kato �. Bisa no kuba ari impunzi aho atuye cyangwa se ari igicibwa. Gucirwa ishyanga, na cyera byafatwaga nk�igihano kiremereye kurusha icy�urupfu.
� Bafunge umwuka wenda ejo bazahumeka neza !�
Uyu munsi iyo bavuze uburenganzira, hari abajya kubushakira mu bintu bihambaye, nk�aho ari umurimbo w�abifite. Ni kunanura amaguru, kureba uko aho utuye haramutse, guhagararana na bagenzi bawe kuri kontwari�Nyamara hari ighe bibagirwa umwuka mwiza, uhumekwa n�umwami n�umugaragu, umuyobozi n�umuturage. Mu bihe bisanzwe, ibi nta wubitekerezaho, nta no kubitindaho, keretse iyo umuntu abibuze. Abivukijwe no GUFUNGWA cyangwa se COVID 19 ! Akumva atangiye kumira nkeri !
Kera kabaye, akayaga kagahemema nk�akotsi k�abatabazi. Nk�akanunu ko ngo taliki ya 1 Kamena, igihome kizameneka, akayaga kakinjira. Ngo u Rwanda rwinjize umwuka rusohora undi, ruhumeke ! Inkuru nziza y�ubuzima, cyane cyane iyo iturutse ibukuru. Nubwo bitabuzaga inyangabirama kuvuga ko ari uguhitamo ubukungu hatitawe ku buzima, ni nde utahitamo ubuzima mu gihe agiye kumira nkeri ? Keretse niba hari abafite ibindi bisobanuro by�ubuzima ! Akadusobanurira ubuzima butava mu rugo, butarimo ishuri, butagira ubucuruzi, ingendo zo hirya no hino, butajya ku isoko, butagira inama z�akazi n�iz�umuryango, butarimo gusangira n�inshuti, butagira akabari na resitora, butagira gusabana. Byose ngo ni mu ikoranabuhanga.
Ubuzima butagira ubukwe ra ! Ubukwe buhuza imiryango, bukaba umuyoboro duheramo ubuzima umugisha ! Ni aho u Rwanda rwaganaga ku italiki ya 1 Kamena, ariko nyine kirogoya ntiba nto ! Mu ijoro rishyira iya 1 Kamena, n�ubukwe budasanzwe bw�Abamotari burasubikwa. Perezida P. Kagame yihutira guhumuriza ko ati � ni iminsi ibiri gusa, abantu babe bihanganye bafunge umwuka, wenda ejo bazahumeka neza. Abo byahungabanyijeho gato batwihanganire. �
� Iyagukanze ntijya iba inturo ! �
Taliki ya 21 Werurwe, ni bwo u Rwanda rwafashe ingamba zikarishye mu rwego rwo gukumira Covid19, harimo #GumaMuRugo no gufunga imipaka. � Nta kazi, nta soko, nta� �. Nta ki ! Akana iwabo akandi iwabo. U Rwanda ruba rufashe iya mbere nyuma ya Maroc, mu gufata ibyemezo byo kurengera abaturage. Bati u Rwanda ruraraye ntirwiriwe ! Bafite iki se ku buryo bakwigana ibihugu by�ibihangange byafunze imipaka ? Nyamara nyuma y�iminsi 70, u Rwanda rwari rutarapfusha umuntu n�umwe, yaba azize Covid19 cyangwa se inzara. Kugeza ruhinyujwe n�umunsi wa 71, ubwo hari umunyarwanda witabye Imana. Haniyongeraho abarwayi bashya babonetse i Rusizi. Biba bigaragaye ko, nyuma y�inzira y�ikirere n�inzira ya Rusumo, umwanzi agifite ibyuho byo kunyuramo agaba ibitero ku Rwanda.
Twibukiranye ko muri kiriya gihe mu Bushinwa byacikaga, mu Butaliyani abaturage bapfaga umusubizo, muri America bapfa nk�ibimonyo bakabashyingura mu mva rusange, kiriya gihe Covid19 twumvaga ari ikibazo kikiri iyo kure. Muri kiriya gihe, u Rwanda rwari rwihugiyeho. Rutekereza iterambere na gahunda zinjiza imari, zirimo inama nka CHOGM. Harimo ariko no kwitegura kwinjira mu #Kwibuka26 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho rwapfushije abenegihugu barenga miliyoni. Nyuma y�imyaka 26, hari hongeye kubudika igicu cy�urupfu rwugarije n�u Rwanda. Nyuma y�imyaka 26, u Rwanda rucyomora imfubyi n�abapfakazi ba jenoside, wumva rwagenza gute hiyongereyeho imfubyi n�abapfakazi ba Covid19 ? #GumaMuRugo ya kare rugikubita yabaye gahunda y�umubyeyi w�imfusha wese uhora arwana no gukumira urupfu !
Nta yandi mahitamo !
Mu gihe kitari kure, igisa na gereza bamwe bumvaga bafungiyemo, imiryango igiye gufungurwa. Maze Covid19 mu bantu imere nk� � ubwisanzure bw�(agakoko bita) umukara mu kibuti cy�inkoko zizituye �. Ni vuba cyane, kubera igitutu cy�ubukene n�icy�ab�imyumvire mibi n�abanenga kandi badatanga ibisubizo, aho rubanda rugomba gusubizwa ubwisanzure bwabo. Maze ubwisanzure busubirane uburenganzira bwabwo, n�impungenge n�inzitizi zabwo, hamwe n�inshingano nk�impamvu nyamukuru zo kubaho. Hazaba habyina umuhanga. Bizaba bisaba gukoresha neza ubwo bwisanzure, budakwiye kwirengagiza za kirazira. Kirazira kutambara agapfukamunwa. Kirazira guhoberana. Kirazira�Kirazira� !
Iyo u Rwanda ruza kuba rwihagije, ntaho Covid yajyaga kubona yinjirira kuko twajyaga gufunga hakiri kare. Na Rusumo ikazibirwa, cyane cyane ko hakurya Covid19 bayifataga minenembwe. Na Rusizi yajyaga gukanira abafifita hakurya za Bukavu. Ariko rero �kutihaza� ni ishyano wa mugani wa Nyirarunyonga atarashira isoni! Aha ni ho Umukuru w�igihugu yahereye yibutsa ko kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, kikaba kidakora ku mwaro, biri mu bishobora kuba bituma iki cyorezo gikomeza gufata intera, kuko hari ibigera mu Rwanda bibanje kunyura mu bihugu by�ibituranyi. Ibyo bikaba inzira y�ibibazo. Yagize ati �iyo bisohoka cyangwa byinjira, bifite uko bidutera ibindi bibazo. Tumaze kubona ko hari ibishobora kuba byaraturutse hanze. �
Nubwo Umukuru w�Igihugu yijeje Abanyarwanda ko inzego zibishinzwe zizakomeza gukora ibishoboka ngo icyo cyorezo gitsindwe, nubwo yivugiye ati �ibyo abantu bashobora gukora nta na kimwe tutagerageza �, tumenye ko ari ku mukondo w�urugamba rukomeye. Covid19 si akaginga nk�uko bamwe bakita, ni umwanzi ukomeye. Tinya umwanzi uvugisha amangambure igihangange DONATI w�AMERIKA. Tinya umwanzi upfukamisha abami n�ibikomangoma. Tinya umwanzi KAGAME atinya na we akambara agapfukamunwa. Hanyuma wowe RUBANDA byose uracyabifata minenembwe. Wowe RUBANDA uti �iyi Leta itaturekura iri mu biki? �, mu gihe umuti w�ikibazo ari wowe, ari twe, ari twe twese! Urufunguzo rwa gereza COVID-19 ifungiranyemo u Rwanda ruri mu ntoki zawe.
Tanga igitekerezo