Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, bisenya inyubako zikomeye ndetse abantu benshi bava mu byabo.
Nk’uko BBC ibivuga, ubuyobozi bw’umujyi wa Kyiv buvuga ko ibi bitero byateye inkongi z’umuriro ku nyubako zitandukanye, kugeza ubu umuntu akaba ari we byamenyekanye ko yaguye muri ibi bitero.
Mu rwego rwo kwirwanaho, bivugwa ko ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zarashe indege zirenga 20 z’u Burusiya zitagira abapilote.
BBC ikomeza ivuga ko nyuma y’uko Kyiv irashwe, Ukraine na yo yahise iyisubiza, aho yagabye igitero mu murwa mukuru w’u Burusiya Moscow, cyangije zimwe mu nyubako zo muri Moscow, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurwa mukuru w’u Burusiya, Sergei Sobyanin.
Sobyanin ati: “Yego nyine twagabweho ibitero, ariko ntabwo byangije ibintu bikomeye. Ni ibitero bisanzwe ntacyo byahungabanyije cyane, kuko nta muntu wigeze abikomerekeramo mu buryo bukomeye. Ikindi kandi, itsinda ry’abatabazi ryahise rihagera risubiza ibintu ku murongo.”
Perezida wa Ukraine, Vorodymyr Zelensky, yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba zarahaye igihgu cye ubufasha mu byo kurwanira mu kirere, avuga ko yizeye 100% gutsinda u Burusiya, kuko azajya ahanura buri gisasu kizajya kigera mu kirere cyabo.
Zelensky yatangaje ati: “U Burusiya bugiye kugera ku iherezo ryabwo, kubera ko umuntu wese uri mu nzira ya Sekibi, iherezo rye nta rindi uretse gutsindwa. Isi yose ni yitegure kureba uburyo umwanzi asenyuka.”
Ibi bitero u Burusiya bwagabye muri Kyiv byari bibaye ibya 17 kuva uku kwezi kwa Gatanu gutangiye. Ukraine imaze igihe itegura uburyo yahangana n’u Burusiya.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo