
Leta y’u Burusiya bwahaye Umuryango w’Abibumbye isezerano ryo kurekura abana bari mu mpamvu ebyiri nyamukuru zatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rushyiriraho Perezida Vladimir Putin impapuro zo kumuta muri yombi.
Tariki ya 17 Werurwe 2023 ni bwo ICC yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Putin na Maria Alekseyevna Lvova-Belova ushinzwe uburenganzira bw’abana mu biro bye. Irabashinja gukora ibyaha bibiri by’intambara, ari byo: kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili muri Ukraine no gushimuta abana.
Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vasily Nebenzya mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Werurwe 2023, yasobanuye ko aba bana bakuwe muri Ukraine mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’imirwano iri kuberayo.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS bibisobanura, Ambasaderi Vasily yagize ati: “Twashakaga kubakiza ibibi byaterwa n’ibikorwa bya gisirikare.” Kandi ngo u Burusiya bwiteguye kubasubiza iwabo mu gihe umutekano waboneka, ati: “Mu gihe umutekano uhari, kubera iki bitashoboka?”
Leta y’u Burusiya n’ubwo yemeye kuzasubiza aba bana iwabo, isanzwe ivuga ko idaha agaciro imanza za ICC n’ibyemezo byayo.
Tanga igitekerezo