
Minisiteri y’ingabo y’u Budage iravuga ko icyiciro cya mbere cy’ibifaru kabuhariwe bya Leopard 2 bivuye mu Budage cyoherejwe muri Ukraine.
Ibifaru 18 bigezweho by’ibanze byatanzwe nyuma y’uko abasirikare ba Ukraine bamaze gutozwa kubikoresha.
Minisitiri w’ingabo, Boris Pistorius, yatangaje ko azi neza ko ibi bifaru bishobora "gutanga umusanzu ukomeye" ku murongo w’urugamba.
Ibindi bifaru biteye imbere bya Challenger 2 byakorewe mu Bwongereza nabyo byamaze kugera muri Ukraine, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu abitangaza.
Ukraine imaze amezi isaba ibifaru bigezweho ndetse n’intwaro za kijyambere kugira ngo byifashishwe mu kurwanya ibitero by’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Guverinoma ya Ukraine ntiragira icyo ivuga ku kuhagera kw’ibi bifaru bya Leopard 2, ariko yemeje kuhagera kw’ibifaaru bya mbere byakozwe n’u Bwongereza, Challenger 2.
Ibifaru bigera ku 2000, bya Leopard 2, bifatwa nka bimwe mu bya mbere byiza by’intambara byakozwe n’ibihugu bya NATO, bikoreshwa n’ibihugu bitandukanye by’u Burayi.
U Budage bwemeye guha ibi bifaru Ukraine muri Mutarama, nyuma yo kubanza kwanga kubitanga ndetse no kwanga ko ibihugu byabiguze n’u Budaage bibyoherezayo.
Mu mategeko y’u Budage, Berlin ni yo igomba guha ibihugu byaguze ibi bifaru, uburenganzira bw’uko nabyo byabyohereza mu bindi bihugu.
Tanga igitekerezo