Senateri (Rtd) Iyamuremye Augustin wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda, yihanganishije umuryango wa Faustin Twagiramungu, amucyeza ku kuba yaratumye abantu batinyuka ’ingoma y’igitugu’ yari iyobowe n’ishyaka MRND.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye azize urupfu rutunguranye.
Uyu mukambwe wari ufite imyaka 78 y’amavuko yaguye i Brussels mu Bubiligi; aho yari yarahungiye kuva mu 1995 ubwo yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Kuva Twagiramungu ahungiye mu Bubiligi yari yarakunze kunenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ishyaka FPR Inkotanyi, ibyatumaga abatumva ibintu kimwe na we bamufata nk’umwanzi w’igihugu.
Senateri (Rtd) mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko atari mu bishimiye urupfu rwa Twagiramungu; ahubwo amushimira gutuma abantu batinyuka MRND.
Ati: "Twagiramungu ntabwo nemeranyaga na we ibitekerezo yari afite ku Rwanda; ndetse nari umwe mu bo ataciraga akari urutega. Ariko sindi mu bishimiye urupfu rwe. Yambereye Minisitiri w’Intebe kandi yatumye benshi dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND. RIP kandi umuryango we wihangane."
Twagiramungu azwiho kuba ubwo amashyaka menshi yongeraga kubaho mu Rwanda mu 1991 nyuma y’imyaka hafi 20 MRND ari yo shyaka rukumbi mu gihugu, yari mu ishyaka rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), yaje no kuyobora, ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana.
Muri icyo gihe yaharaniye ko Abanyarwanda bose baba mu gihugu mu bwisanzure, ibyatumye ashyigikira ko abari mu nyeshyamba za FPR-Inkotanyi zari zarateye u Rwanda mu Kwakira mu 1990, na bo bafite uburenganzira ku gihugu nk’abandi Banyarwanda.
Mu 1994 ubwo FPR Inkotanyi yari imaze gufata ubutegetsi Twagiramungu yahise agirwa Minisitiri w’Intebe, yegura kuri izo nshingano mu mwaka wakurikiyeho.
Uyu mukambwe wamenyekanye cyane ku izina rya Rukokoma usibye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, azwiho kuba muri 2003 yaragarutse mu Rwanda akiyamamariza kuyobora igihugu, gusa akaza gutsindwa na Perezida Paul Kagame.
Tanga igitekerezo