Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kuvuga imyato ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tariki ya 9 Gicurasi 2023, ubwo Tshisekedi yari mu ruzinduko muri Botswana, yeruye ko ingabo za EAC ziri muri iyi ntara (iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, keretse gusa iz’u Burundi.
Gusa Tshisekedi wari uvuye mu nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) yigaga ku mutekano wa RDC, ntabwo yasobanuye ibyo ingabo z’u Burundi zakoze mu butumwa zirimo, byatumye azishimira by’umwihariko.
Tshisekedi uri mu ruzinduko mu Bushinwa ubwo yaganiraga n’Abanyekongo babayo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, yongeye gushimira ingabo z’u Burundi, asobanura ko zakumiriye abarwanyi ba M23 ubwo bari batangiye gusoresha abaturage mu bice zigenzura.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: "Hari imikoranire hagati y’ingabo za EAC n’abaterabwoba ba M23 keretse gusa ingabo z’u Burundi zahagaze ku ijambo no ku masezerano nk’uko byateganyijwe. Nk’igihamya cy’ibi ni uko Abarundi bakumiriye abaterabwoba ba M23 bwo batangaga kwishyuza imisoro mu buryo butemewe n’amategeko mu bice bagenzura. Ku bandi, umubano urakomeje.”
Tshisekedi avuze ko ingabo za EAC zigikorana na M23 mu gihe yazisabye kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro, zitabikora zikazava mu gihugu ayoboye muri Kamena 2023.
Tanga igitekerezo