
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze impinduka muri Guverinoma y’Igihugu cye zasize yinjije muri Guverinoma y’Igihugu cye abarimo Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe.
Iby’izi mpinduka byatangarijwe mu itangazo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cya Congo (RTNC) mu ijoro ry’ejo ku wa Kane tariki ya 23 Werurwe rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.
Perezida wa RDC mu minsi yashize ubwo yagiranaga inama n’Abaminisitiri bari bagize Guverinoma ye, yari yabamenyesheje ko hari bamwe muri bo azirukana mu mpinduka yateganyaga gukora muri Guverinoma.
Impinduka Tshisekedi yakoze zasize RDC igize ba Minisitiri b’Intebe bungirije batanu bavuye kuri bane yari isanganwe.
Mu bahawe inshingano za ba Minisitiri b’Intebe bungirije harimo Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi wagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’ubukungu na Jean Pierre Bemba wagizwe uwungirije akanaba Minisitiri w’Ingabo.
Abandi bahawe bene izi nshingano barimo Peter Kazadi Kankonde wagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, Christophe Lutundula wagumanye inshingano ze nk’uwungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga cyo kimwe na Jean-Hervé Mbelu Biosha wari usanzwe akuriye urwego rushinzwe iperereza (ANR) wagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe abakozi ba Leta.
Uretse ba Minisitiri b’Intebe bungirije, Tshisekedi yanashyizeho abanyamabanga ba Leta:
– Ushinzwe ibidukikije: Bazaiba Masudi Ève
– Ushinzwe Ubutabera: Mutumbo Kiesse Rose
– Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imirimo rusange: Alexis Gisaro
– Ukwishyira hamwe kw’akarere: Mbusa Nyamuisi
– Ushinzwe Ingengo y’Imari: Boji Sangara Aimé
– Isanduku ya Leta: Kayinda Adèle
– Ushinzwe Igenamigambi: TULUKA SUMWINA Judith
– Ushinzwe imiturire: Pius Mwabilu
– Ushinzwe Iterambere ry’icyaro: François Rubota
Ba Minisitiri
– Uw’imari: Nicolas Kazadi
– Uw’ubuzima: Samuel Kamba Mulamba Roger
– Uw’ubuhinzi: Jose Mpanda
– Uw’amashuri abanza, ayisumbuye n’aya tekiniki: Tony Mwaba
– Uw’ubwikorezi: Ekila Marc
– Uw’Uburobyi n’Ubworozi: Bokele Adrien
– Uw’inganda: Julien Paluku
– Uw’Umurimo n’Imibereho myiza y’abaturage: Claudine Ndusi Kembe
– Uw’amashuri makuru na za Kaminuza: Muhindo Nzangi
– Uw’Ubushakashatsi bwa siyansi: Kabanda Gilbert [wari Minisitiri w’Ingabo]
– Uwa za Mine: Nsamba Kalambayi
– Uw’Ibikomoka kuri Peteroli (Hydrocarbures) Budimbu Didier
– Uw’amaposita, itumanaho n’Ikoranabuhanga mu itangazamakuru n’itumanaho: Augustin Kibassa Maliba
– Ushinzwe ikoranabuhanga (digitalization): Eberande KOLONGELE
– Uw’ibijyanye n’ubutaka: Aimé Sakombi Molendo
– Uw’ubucuruzi bwo hanze y’igihugu: Jean Lucien Bussa
– Uw’Uburenganzira bwa muntu: Fabrice Puela
– Uw’Ubukerarugendo: Didier Manzenga
– Uw’Itangazamakuru n’itumanaho: Patrick Muyaya
– Uw’Imibereho myiza y’abaturage: Modeste Mutinga
– Uw’amahugurwa ya kinyamwuga: KIPULU Bernadette
– Uw’urubyiruko: BUNKULU ZOLA Yves
– Uwa siporo: Kabulo Mwana Kabulo
– Uw’umuco: KATUNGU FURAHA Catherine
– Ushinzwe Ububanyi n’inteko Ishinga Amategeko: Anne Marie Karume
– Ushinzwe inshingano zo kuba intumwa ya Perezida wa Repubulika: Nana Manwanina
– Ushinzwe kuvuganira abafite ubumuga: ESAMBO IRENE
Ba Minisitiri bungirije
– Uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu: MOLEPE J-C
– Uw’Ububanyi n’Amahanga: Crispin MBADU
– Uw’Ubutabera: MAMBU LAU
– Uw’igenamigambi: Betika Pascal
– Uw’Ingengo y’Imari: BOKULWANA
– Uw’Ingabo z’Igihugu: ADUBANGO SAMY
– Uw’imari: NSELE O’NEIGE
– Uwa za Mine: MOTEMONA Godard
– Uw’Ubuzima: OLENE Serge
– Uw’Amashuri abanza, ayisumbuye n’aya tekiniki: NAMASIA Aminata
– Uw’Ibikomoka kuri Peteroli: MOLEKA Wivine
– Uw’ubwikorezi: KILUBU Séraphine.
Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, yasimbuye iyari yarashyizweho muri Mata 2021.
Tanga igitekerezo