Umusenateri witwa Karungo wa Thangwa wo muri Kenya, arasaba ko Leta yakongera ibiruhuko by’akazi mu rwego rwo kwihutisha iterambere.
Uyu musenateri wo mu karere ka Kiambu, avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y’ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera. Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa mbere ngo ukwiye kuba ikiruhuko,ndetse n’igihe ikiruhuko cya Leta kibaye ari kuwa Kane, ngo n’umunsi ukurikiyeho wo kuwa Gatanu ukwiye guhinduka ikiruhuko.
Senateri Karungo akomeza asobanura ko kwiyongera kw’iyi minsi y’ibiruhuko byafasha abakozi ba Leta kujya baha umwanya imyitozo ngororamubiri biruka intera ndende n’amaguru, ngo ibyo yumva ko byatuma barushaho kumererwa neza no mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.
Ati: “Bibayeho iminsi y’ibiruhuko by’akazi ikiyongera,nk’uko nabisobanuye byafasha abakozi cyane cyane aba Leta kugira umwanya uhagije wo gukora siporo, bityo bakanamererwa neza mu mutwe kurushaho.Usanga muri iyi minsi abantu benshi baba bahugiye mu kazi, birirwa bicaye, ababura umwanya wo gukora imyitozo igabanya umubyibuho.”
Yongeyeho ko uretse kuba byafasha mu gutuma abakozi barushaho kumererwa neza mu buzima bwabo, ngo byanafasha mu kuzamura iterambere ry’igihugu no kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo muri Kenya.
Yagize ari: “Ikindi kandi, kongera iminsi y’ibiruhuko by’akazi bizafasha mu kuzamura urwego rw’ubukungu, ndetse binamenyekanishe ibijyanye n’ubukerarugendo bukorewe imbere mu gihugu, aho abantu bashobora kujya bahabwa umwanya bakajya gusura ahantu nyaburanga runaka mu gihe bari mu kiruhuko.Ikindi kandi,binyuze mu ngendo zitandukanye abakora bajya bakora mu gihe baruhutse, bajya basohokera ahantu hatandukanye,bigateza imbere amahoteri,ubukerarugendo ndetse n’inganda.”
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Citizens cyo muri Kenya, abakozi baho bagira iminsi y’ibiruhuko yemewe na Leta igera kuri 13 mu gihe cy’umwaka, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwezi kwa 12.
Tanga igitekerezo