Hashize iminsi dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi,.. hari n’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri ariko bayavuyemo biyemeza kugenda batazi iyo bajya ngo ni abagenzi bajya i Siyoni bava mu gihugu cy’irimbukiro, umwe muribo we yivugiye ko n’ubwo bamubona ariko we yapfuye rwose.
N’ubwo ibi ari ibishya biri kugaragara ubu, ariko imigirire nk’iyo si iyanone, ni kenshi hagiye hagaragara amatsinda y’abantu batemera kwivuza, batemera gufata amakarita ndangamuntu, abanga gukora cyangwa gutanga umuganda ,abatemera kujya mu matora cyangwa kwitabira ibikorwa byose bya leta iyo biva bikagera,... Aba iyo baganirijwe basobanura neza nta mususu ibyo bemera bagatanga n’ibitabo bakomoramo ibyo bizera bituma bagira iyo myitwarire bigaragara ko ibangamiye iterambere ryabo bwite bagakwiriye kuba bagira ndetse n’amajyambere y’igihugu muri rusange,
Igitangaje ni uko ibyo iyo bibaye abayobozi b’amadini babarizwamo babihakana, bakavuga ko babananiye cyangwa se ko bumvise nabi inyigisho zayo, ubwo natwe tukabashungera tukabafata nk’aho ari abarwayi bo mu mutwe, tukabifata nk’ibisanzwe ariko dukwiriye kwibaza ibibazo bikurikira, ese ko abafite iyo migirire batahurwa kenshi kuki icyo kibazo gikomeza kugaragara? Ese ubuyobozi bw’amadini bukora iki kugira ngo icyo kibazo kirangire? Ese ubundi koko impamvu yabyo ni iyihe?
Nkuko mbigarukaho kenshi mvuga ko kugira ngo ukemure ikibazo burundu ukwiriye kugikemurira mu mizi, ikibazo gikwiriye kureberwa mu mpamvu yacyo aka yamvugo ya Rudahigwa ati "Aho kwica gitera wakwica ikibimutera." Nkuko nabivuze haruguru, aba iyo bafashwe batanga ibyihamya (references) by’aho bakomora uko kwemera kubatera iyo migirire rero ikibazo baba bafite gikwiriye gusuzumirwa aho mu nyigisho bahabwa no mubitabo byitwa iby’iyobokamana basoma, hari inyandiko nyinshi zitari Bibiliya ziba mu madini usanga zirimo inyigisho zishobora kuba umusemburo w’imyimitwarire nk’iyo, Inzangano amakimbirane no kudashyira hamwe mu bantu.
Nko mugitabo cyitwa Ubutumwa bwatoranijwe gikoreshwa mu idini y’Abadivantisti ku rupapuro rwa 95 gukomeza harimo icyigisho kivuga ngo, Mbese abakristo bakwiriye kujya mu miryango ikorera mu ibanga.? iyo usomye icyo cyigisho cyose ubona impamvu ya ba bantu tubona banga kujya muma koperative no muyandi matsinda agamije kwiteza imbere kuko bagaragaza ko itsinda umukristu akwiriye kubamo ari iry’abo bafatanya kungurana inama mubyo bita iby’Umwuka, hari aho bagira bati " Ntabwo itegeko ry’uwiteka rivuga ngo ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye ryerekeye gusa ku gushyingiranwa kw’abakristo n’abatizera Imana, ahubwo ryerekeye ku masezerano yose aho amatsinda ayagirana ashyira hamwe mu buryo bwimbitse kandi muriyo hagakenerwa guhuza mu mwuka no mu mikorere."
Aha birumvikana ko bagaragaza ko gushyingiranwa kw’abo bita ko bizera Imana n’abo bitako batayizera bitemewe, ibi bikaba ari ibice byagabwe n’abanyamadini mu banyarwanda bafite ubumwe bavuga ururimi rumwe umuco umwe kandi bakomoka hamwe, nta gushindikanya, imyumvire nk’iyi ikwiriye kwamaganwa nk’andi macakubiri yose, uru ni urugero rumwe kandi ruto cyane kuko inyandiko ni nyinshi ziri mu madini menshi kandi n’aho bitari nk’inyandiko usanga hari amahame adafite aho yanditse ariko yumvikanyweho abagize ayo madini bagenderaho, kuba ntaho byanditse mu mahame abagenga bagaragariza u rwego rwa leta rushinzwe kureberera no kugenzura amadini nibyo bituma abayobozi b’amadini bihakana ababa bafatiwe muri ibyo bikorwa cyangwa bagaragaweho iyo myumvire.
Gusa si ibyo gusa kuko na Bibiliya ubwayo benshi bavuga ko ariyo bagenderaho gusa, nayo igaragaramo amasomo yabangamira iterambere ry’imibereho n’imibanire by’abagize umuryango mugari, ukumva bamwe mu bayobozi b’amadini baravuga ko ayo masomo yumviswe nabi ariko sibyo, Bibiliya ni ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, bo mu mico itandukanye bafite impamvu zitandukanye ndetse babyandika no mu bihe bitandukanye, ibi biragaragaza ko bibiliya ubwayo nta bumwe yifitemo nta nubwo ishobora gutanga, buri munsi tubona amadini atandukana buri rimwe rikajya ukwaryo kuko hari ibyo baba batumvikanyeho muri iyo Bibiliya, ubumwe itarema mu bayigisha ntiyaburema mu bayigishwa ubwayo ni umuzi w’amacakubiri.
Rero nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo gukosora abandi ayifashishije cyangwa ngo avuge ko bayumva nabi kuko nawe nta gipimo aba afite cy’uko ariwe uyumva neza cyane ko aba atari we wanditse ibiyirimo, kenshi aba avuga ibyo yitekerereje kandi n’abandi baba batekereza, ubundi akaba avuga ibyo yigishijwe n’abandi kandi abo bandi nabo bigisha imyumvire yabo gusa ndetse batigishize bose basoma izo nyandiko,
Ibi ni biraduha umukoro wo gushakira mu mizi nkuko nabigarutseho ikibazo tubona mu baturage b’igihugu ariko abanyamadini bakabitarutsa bavuga ko babyumvise nabi ariko nyamara ibyo biba ari ukwirengera no kurwana ku izina ryabo ngo ritajyaho umugayo, ibitabo abo baturage basoma cyangwa basomerwa bikomeza gucuruzwa no kwigishwa muri rubanda niyo mpamvu ikibazo kitarangira, mu mugambi wo guhangana n’iki kibazo cy’igwingirabitekerezo riterwa n’inyigisho nyobokamana.
Hakwiriye kubaho ubugenzuzi bukoraho hagamijwe kureba ireme ry’inyigisho ziri mu nyandiko n’ahandi zikoreshwa mu madini, kuko ibi dukwiriye kubibonamo ko ari imbogamizi ku iterambere mu mibereho n’imibanire by’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange, ubugenzuzi bukwiriye gukorwa hagamijwe ineza y’Abanyarwanda kubungabunga ubumwe bwabo, cyane ko aribwo mbaraga z’igihugu, kuko urashe intekerezo ahamya imyumvire,uhamije imyumvire yica ibinyejana.
Kurikira ibiganiro n�amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
31 Ibitekerezo
Elyse Kuwa 13/08/21
Imig 11:18-21
Subiza ⇾[18]Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano,Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.
[19]Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
[20]Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,Ariko anezezwa n’abagenda batunganye.
[21]Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.
Elyse Kuwa 13/08/21
Imig 11:18-21
Subiza ⇾[18]Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano,Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.
[19]Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
[20]Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,Ariko anezezwa n’abagenda batunganye.
[21]Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.
Kuwa 13/08/21
Ndatekereza ko ibyo byanditswe haruguru ntabushakashatsi byakirewe bityo rero kudahuza ibitekerezo mubantu birasanzwe ubuse ntimuzi mugihugu kimwe aho abantu babanyabwenge baherutse kurwanira mu nteko? Bible yarihari se? Kuba rero abantu batakumva ibintu kimwe ntibivuze ko inkomoko ari Bible. Ubu se ntimuzi inkubiri nintambara hirya no hino kubera kutumva ibintu kimwe? Ni Bible se? Ahubwo burya Bible yakabahuje. Urugero: "Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
Subiza ⇾(Abaroma 15:4)" niba ishaka kwiga rero Soma Bible.
Kuwa 13/08/21
Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
Subiza ⇾(Abaroma 15:4)
mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.
(Abefeso 4:3) Bible rero yigisha kugura ubumwe. Kudahuza rero si Bible, ndatekereza mwibuka mugihugu kimwe aho abantu babanyabwenge bafatanye mumashati bitewe no kumvikana? Kandi Bible ntiyarihari. Ubuse imidugararo nintambara hirya no hino sukutumva ibintu kimwe, ni Bible se? Birasanzwe rero kutumva ibintu kimwe Kandi ntibivuze ko inkomoko ari Bible. Ahubwo niba ishaka kwiga Soma Bible, niba ishaka ubumwe namahoro iga neza Bible.
Kuwa 13/08/21
Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
Subiza ⇾(Abaroma 15:4)
mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.
(Abefeso 4:3) Bible rero yigisha kugura ubumwe. Kudahuza rero si Bible, ndatekereza mwibuka mugihugu kimwe aho abantu babanyabwenge bafatanye mumashati bitewe no kumvikana? Kandi Bible ntiyarihari. Ubuse imidugararo nintambara hirya no hino sukutumva ibintu kimwe, ni Bible se? Birasanzwe rero kutumva ibintu kimwe Kandi ntibivuze ko inkomoko ari Bible. Ahubwo niba ishaka kwiga Soma Bible, niba ishaka ubumwe namahoro iga neza Bible.
Kuwa 13/08/21
Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
Subiza ⇾(Abaroma 15:4)
mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.
(Abefeso 4:3) Bible rero yigisha kugura ubumwe. Kudahuza rero si Bible, ndatekereza mwibuka mugihugu kimwe aho abantu babanyabwenge bafatanye mumashati bitewe no kumvikana? Kandi Bible ntiyarihari. Ubuse imidugararo nintambara hirya no hino sukutumva ibintu kimwe, ni Bible se? Birasanzwe rero kutumva ibintu kimwe Kandi ntibivuze ko inkomoko ari Bible. Ahubwo niba ishaka kwiga Soma Bible, niba ishaka ubumwe namahoro iga neza Bible.
titogaspard Kuwa 13/08/21
Nyagasani yezu nabane namwe
Subiza ⇾Adolphe Kuwa 14/08/21
Ndabasuhuje,
Kandi ndabashimiye ubushake mufite bwo kubaka igihugu Imana ibibahere umugisha.
Ariko rero muvandimwe, nukuri ukuri ntigutsindwa igihe cyose.
Wagize neza kwerekana ko nawe utanze ibitekerezo byawe. Nyamara Imana yashatse kuba umuyobozi wacu kuva yaturema, nonese niba nyuma yuko sekibi aciwe mu ijuru yaramanutse yigamba ko atsindiye isi ariwe mutegeka wayo, kandi uwayirenye akihibereye nta nubutware yayimuhayemo,ubundi urumva aho ubwaho ntakibazo gihari?
Ahubwo twakabaye twibaza ukuntu n’impamvu uwaremye atariwe ufite umwanya ihagije kuburyo ikibi gikomeza guhabwa intebe muri society yabantu kabone na society nyarwanda!!!
Naho mbere yo ku judging bible uzabanze uyige.
Iyaba ibiri kubera mu isi atariyo yabivuze cyeraaaaaa yakabaye yaraje kudutandukanya. Ariko niba umuntu aguhaye message yo kwitondera wagera imbere ukabona ibimenyetso byibyo yakubwiyeko ugomba kwitondera uzanga kubyitaho nuzabyitaho ufite ikibazo ninde?
Ibaze uwanze kubyitaho atangiye kubona mo ikibazo uwabyitayeho kandi barabiherewe hamwe!!!!! Amazing
Subiza ⇾BOSCO Kuwa 14/08/21
Bibilia, ntizana amacakubiri ahubwo irayarwanya. Kumvira Bibilia byarinda abanyarwanda kuko n’amategeko mboneza mubano yukuri ashingira kuri Bibilia. Urugero :bibilia iti"ntukibe
Ubwo twibera nini amahoro ataza?
Ntugasambane :gufata ku nguvu, gutera inda abakuru n’abato, umwuga w’uburaya, gutana inyuma no guharika tubikore maze urwanda ruzaba paradiso, niyo vision wifuza?
Ntukice:ubwo twicane maze bicemo?
Ntugashinje ibinyoma mu genzi wawe:tugire amanyanga n’uburyarya niho igihugu kizatekana?
Ibahe so na nyoko :tubasuzugure maze nibwo igihugu cyaba kiza?,....
Ibi ninde wabihitamo
Kugendera Kuri bi biriya ni nzima YouTube itera amahoro ntabibilia isi yahinduka ikibi mutigeze kubona.
Yikunde uyemere neza aho udasobanukiwe baza naho kuyirwanya nibyo utekereza byose nt’ibyiza byahera burundu.
Subiza ⇾NP Kuwa 14/08/21
Ntidukwiriye guhuza ibidahura kuko niba abantu bafite imyumvire itariyo kuri Bibilia ntibisobanura ko ntabumwe igira yo ubwayo. Ndashaka kwibutsa ko isi yabayeho mbere y’ibihugu,amadini ndetse n’itangazamakuru. Ntiyiremye ifite uwayihanze ayishyiriraho gahunda yo kuzenguruka izuba,amanywa n’ijoro tutagenzura. Kdi izagira n’iherezo. Bityo rero icyo umuntu yaba aricyo cyose Ari munsi y’ububasha bw’Imana Kandi hari umunsi azasabwa gusubiza ibijyanye n’imikorere yagize akiri ku isi. Ibya kayizari tubihe kayizari iby’Imana tubihe Imana ibindi byaba Ari ukurengeera.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo