Mu nkuru z’ikinyamakuru BWIZA zo mubihe bitandukanye zagarutse kuri dosiye y’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo wari warirukanywe ariko nyuma Komisiyo y’abakozi ba Leta mu busesenguzi yakoze ikandikira Meya wa Rulindo inshuro 3 imusaba kumusubiza mukazi.
Niko byagenze uyu Ndagijimana Frodouard yasubijwe mu kazi,aho mu nkuru ya BWIZA iheruka twababwiyeko ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024,yahamagawe ku biro by’aho akarere gakorera agahabwa ibaruwa imusubiza mu kazi nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, ariko ako kanya yahise ahabwa n’indi baruwa imuhindurira inshingano aho yagizwe Umujyanama wa Meya ni ukuvuga umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Rulindo.
Abantu benshi bakimara kumva iyi nkuru abenshi bibajije ukuntu aba bombi bazakorana kandi byaragaragaye ko hari umwe muri bo udashaka mugenzi we kuko habayemo kwinangira inshuro nyinshi,mwibukeko mu nkuru twari twanababwiye ko hari abantu bigeze guhamagazwa ku karere bakandikishwa inyandiko zikubiyemo ibishinja Ndagijimana Frodouard ari nazo zari zometswe ku ibaruwa yari yasubijwe Komisiyo y’abakozi.
Ubu imikoranire ya bombi imeze gute?
Ndagijimana Frodouard kuva yagirwa Umujyanama wa Meya ku va ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, bivugwa ko asa na baringa mukazi kuko ahawe izo nshingano ntiyigeze amurikirwa ibikoresho bijyanye n’inshingano yahawe,nta n’ihererekanya bubasha yigeze akorerwa ndetse kugeza magingo aya n’ubundi uwari usanzwe akora izo nshingano yarabikomeje.
Imboni za BWIZA muri kariya Karere zivuga ko birirwa barebana ay’ingwe, we n’uwo agira inama n’abo bakorana,ari naho bahera bavuga ko ibi birimo gupyinagaza umuturage wakabaye ajya ku isonga kuko umwanya wo guha abaturage serivisi nziza ushirira mu nzangano ziri mu kazi.
Ibaruwa isaba ibisobanuro
Nyuma y’iminsi ibiri Ndagijimana Frodouard asubijwe mu kazi yahise ahabwa ibaruwa imusaba ibisobonuro ku makosa bivugwa ko yakoze akiri Gitifu ari nayo Komisiyo y’abakozi yavugaga ko NIDA yatanze umucyo kuri iki kibazo,byanatumye Akarere kamusubiza mukazi.
Mu ibaruwa Meya wa Rulindo yanditse ku wa 07 Ugushyingo 2024, BWIZA ifite, isaba Ndagijimana gutanga ibisobanuro ngo ku makosa yakoze akiri Gitifu w’Umurenge wa Mbogo,aho byamenyeshejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’Umurimo,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PSC,Guverineri w’Intara y’ Amajyaruguru,Perezida w’Inama Niyanama y’Akarere ka Rulindo,Umuyobozi w’Akarere wungirije (Bombi) Rulindo ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo.
Iyo baruwa igira iti:” Bwana,Nshingiye ku ngingo ya 31 mu gaka kayo ka 19 y’itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere aho riteganya ko Komite Nyobozi ifata ibyemezo mu bijyanye n’imicungire y’abakozi hakurikijwe amategcko abigenga;
Nshingiye ku ngingo ya 66 y’itegeko No 017/2020 ryo ku wa 7/10/2020 rishyiraho abakozi ba Leta aho iteganya ko "umukozi wa Leta agomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi no hanze y’akazi.
Ndagusaba gutanga ibisobanuro ku makosa akurikira:
1. lkosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa UWIMANA Francoise,umukozi ushinzve irangamimerere na notariya mu murenge wa Mbogo guhindura amazina ya MUSENGAYEZU Sankara akitwa USENGA Thomas Sankara, ntacyo ushingiyeho ubitewe gusa n’umubano wihariye wari ufitanye n’uwasabye serivisi ari we USENGA Thomas Sankara w’imyaka cumi n’itanu (15yrs);
2.Kuba warakoresheje umwanya w’umurimo mu nyungu zawe bwite ugamije kunoza umubano wihariye wari ufitanye na USENGA Thomas Sankara.
Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa.
Nyuma y’uko BWIZA ibonye iyi baruwa yegereye umwe mu banyamategeko twahaye izina rya Incabwenge kuko atifuje ko imyirondoro ye yashyirwa ahabona kugirango atubwire uko abibona mu mboni ze;
Ati:”Ikigaragara uyu mu Meya bigaragara ko adashaka uriya mu kozi,icyo mbona barashaka kongera gutangiza Dosiye bundi bushya kandi uyu Ndagijimana buriya barashaka ko azandika ibaruwa asubiza,Meya azahita amubwira ko ibisobanuro yatanze bitumvikana ahite ahera aho anamuhagarika[…]”
Yakomeje avugako ubundi amakosa yakozwe mbere hose ko bitashobokaga ko umuntu mwaserera kuri ruriya rwego ngo mukorane ko icyagombaga gukorwa baba baramusubije mu kazi ariko akimurirwa mu kandi Karere,
Ati:”Keretse niba ibyakozwe byaraganiriweho na zimwe mu nzego bakaba bagirango bazamwirukanire muri Rulindo,ariko mbona nta mpamvu kuko Komisiyo y’abakozi ibi yari yabishyizeho umucyo,no kuba yarasubijwe mu kazi ni uko byagombaga guhosha ahubwo bakazamutegera ku yandi makosa dore ko muri ziriya nzego amakosa atajya abura.”
Avuga ko ibi byambika ubusa imikorere n’imikoranire by’inzego bigatuma abaturage rimwe narimwe igihe bababwiye ngo runaka yeguye batabyizera.
25 Ibitekerezo
Jo Kuwa 11/11/24
Kuri iki kibazo mbona uriya mu mayor yaragize urwango rurenze ku mukozi we bityo inzego zose mbona harajemo kuzica amazi uburyo bwiza ministeri y ubutegetsi bw igihugu nibe Ariyo itanga umurongo ihindurira uriya mugabo aho azakorera mbese imuhe akarere Kandi.
Subiza ⇾Kamanzi charles Kuwa 11/11/24
Ese ku rwego rw’umurimo gitifu angana na Advisor? niba ataribyo ntiyagombaga gushyirwa mukazi kari munsi yako yarariho(1)
(2) Ikigaragara Mayor ari gukorera gitif harrassment kumwiyegereza ni uburyo bwio kumukanda (3) Ni gute yaka ibisobanuro ku ikosa yamaze gufata ho umwanzuro? arashaka ibyiki? Mifotra nisubirane umukozi wayo imushyire ahandi. (4) Ntabwo yasubijwe mukazi ngo akorere igihugu nkuko byakabaye ahubwo ni igihano. MINALOC nayo ibyigeho Mayor bamucisheho akanyafu kuko akarere ni private property ye akoresha uko ashatse.
@Jo ngukosore gato Ntabwo Giotifu ari umukozi wa Mayor, ni umukozi w’akarere kdi akarere si aka Mayor
Subiza ⇾MBARUSHIMANA Kuwa 11/11/24
Uyu meya ntabwo akwiriye kuyobora akarere, yewe habe na cooperative.
Subiza ⇾Bamusunize komisiyo y’ubumwe n’uburere mbongera gihugu abanze yigishwe bihagije.
chris Kuwa 11/11/24
Ariko niba ibyo Mayor avuga Ari ukuri gukorana n’ umuntu Uzi neza ko yakoze amadega biragoye
Subiza ⇾mujyanama Kuwa 11/11/24
Dushashe inzobe bigaragara ko uri meya afite urwango rufite aho rushingiye ... Ikindi wasanga ahubwo uriya meya umwanya yarawuhawe numuntu ikomeye bigatuma uwo adakunze atamukorera impande... Ge ndi uri mugabo nareka akazi nkigendera amahoro naho ubundi ashobora kwisanga ahantu habi cyane ... Niba meya asuzugura inzego zamusabaga ku mumusubiza mu kazi ariko akazica amazi ntibikwereka ko meya afite imbaraga zirenze akura ahandi hantu... Ahubwo ntimureba kure uwo meya mwese arabirukana umunyabwenge yagenda agapfukamira Meya agasaba imbazi bitaribyo meya arabirukana mwese.
Subiza ⇾Kuwa 11/11/24
Nyamara iyi case muyitondere kuko birashoboka ko gitifu bamushyize mukazi kugirango hakusanywe ibimenyetso bifatika, bitarikera gitifu karamubaho
Subiza ⇾Jayson Kuwa 11/11/24
Birababaje cyane narinzi ko mu Rwanda bitakibaho ngo umuntu afite abamushyigikiye mumakosa kweli, mayor afite urwango rukabije ndetse nagasuzuguro kanuka, nabanze agire ikinyabupfura, wagira ngo yarorowe aho kurerwa.
Subiza ⇾Ese na none mayor ntabamukuriye kuburyo asuzugura abantu bose. ese iwabo ntabakuru babayo.
Kuwa 11/11/24
NDABAKUNDA CANE IYINKURU ITEYE ISHOZI UWO MEYA AFITE ABAMUSIZEHO KANDI UHAGARIKIWE NINGWE ARAVOMA
Subiza ⇾Dezo Kuwa 11/11/24
Muby’ukuri uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ari gushyirwa ku nkeke no guhohoterwa mu kazi (mobbing), bikozwe n’umuyobozi w’akarere. Ibi byose biragaragara ko bapfa ibibazo biri hagati yabo. ES nashakirwe akazi mu zindi nzego, na mayor ahindurirwe inshingano, basohoke muri Rulindo. Bitari ibyo inzego ziracishwamo ijisho, kdi umuturage nawe akomeze kuhazaharira. Minaloc nifate inshingano mu gukemura iki kibazo.
Subiza ⇾Murakoze!
Kuwa 12/11/24
Niba arugutaha batahe bose
Subiza ⇾muchura Kuwa 11/11/24
Ubundise mayor district nimpano gvmt yamuhaye kuburyo umukozi womuri district ayobora iyakosheje gvmnt ikamubabarira atakongera gukorana nawe!!!
Subiza ⇾Cyeretse niba district ariyo yiguriye.
Kuko gitifu kumusubiza mukazi aho mayor akorera ntakosa ririmo ahubwo bivuzeko mayor afite ubushobozi cg ubudahangarwa kurusha ministeri ibishizwe!!
Mayor namwirukana nkanamufunga p.
Kuko haribenshi bababarirwa bagasubizwa mumirimo nabo yigihugu
Tanga igitekerezo