
Rayon Sports yatuye Perezida Paul Kagame Igikombe cy’Amahoro cya 2023 iheruka kwegukana, nyuma yo gutsinda APR FC bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Aya makipe yombi akunzww kurusha ayandi mu Rwanda yahuriye i Huye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu mukino wasize Rayon Sports yegukanye Igikombe icyo ari cyo cyose nyuma y’imyaka ine itazi uko bimera.
Igitego rukumbi cyo ku munota wa 39 w’umukino cya Ngendahimana Eric ni cyo cyatandukanyije impande zombi.
Byari ibirori by’akataraboneka ku mbaga y’abakunzi ba Murera bari mu mujyi wa Huye, ariko no mu bindi bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ibirori byo ku wa Gatandatu ushize byakomereje mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, aho Rayon Sports yamurikiye imbaga y’abakunzi bayo Igikombe yatwaye ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ni ibirori byabereye muri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, nyuma yo kubimburirwa n’akarasisi kahereye i Nyanza ku ivuko rya Rayon Sports.
Kuva mu Rukari, mu Ruhango, i Muhanga, ku Kamonyi, Ruyenzi, Nyabugogo, Kimisagara n’i Nyamirambo, Gikundiro yeretswe urukundo rwinshi n’ibihumbi by’abayihebeye.
Iyi kipe nyuma yo kugera i Nyamirambo, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle uyiyobora, yatangaje ko mu bo Rayon Sports yatuye Igikombe yegukanye harimo Perezida Paul Kagame.
Ati: "Nimunyemerere iki Gikombe cy’Amahoro tugiture Perezida wacu, nyakubahwa Paul Kagame."
Ni amagambo yazamuye ibyishimo byinshi ku Bakunzi ba Rayon Sports bari bateraniye muri Stade y’i Nyamirambo, maze mu majwi aranguruye baraterura bati: "Muzehe wacu, Muzehe wacu, Muzehe wacu, Muzehe wacu...".
Uwayezu yunzemo ko batuye Perezida Kagame kiriya gikombe, kuko "yaharaniye amahoro haba mu gihugu cyacu ndetse no ku Isi hose."
Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports iheruka kwegukana cyayihesheje bidasubirwaho itike yo gusohokera u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, ikazaruhagararira mu mikino ya CAF Confederation Cup.
APR FC ku rundi ruhande izaba iruhagararira muri CAF Champions league nyuma yo kwegukana Igikombe cya shampiyona.
Tanga igitekerezo