Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abari bagize komite bayo bazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa giteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko iki gikorwa cyizatangira saa 14h00, ari nabwo hazatangira urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa rwa Nyanza.
Biteganyijwe ko abantu bazitabira iki gikorwa bazahagurukira ku rusengero rwa New Life berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Urwibutso rwa Nyanza ni narwo Rayon Sports yakoreyeho igikorwa nk’iki umwaka ushize taliki ya 8 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rayon Sports FC ibimburiye andi makipe mu gutegura igikorwa cyo kwibuka muri mwaka ubwo Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza magingo aya, abakinnyi bagera ku 9 bakinnye muri Rayon Sports FC nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside:
1.Kalisa Innocent
2.Kayombya Charles
3. Munyurangabo Longin
4. Buregeya Anastase (Masaka)
5. Hatangimana Abba
6. Kamali Francois
7. Mugwaneza Wellars
8. Murekezi Raphael (Fatikaramu)
9. Gakwaya Theodate
Abayobozi babaga muri komite ya Rayon Sports bamenyekanye ni 12.
1. Ramutsa Marcel
2. Mujejende Benoit
3. Gatera Carpophore
4. Rutagambwa Janvier
5. Ngizwenayo Anatole
6. Gatari Vianney (Terrible)
7. Niyongira Justin, Viateur
8. Kayombya Selesi
9. Ntaganira J.Pierre
10. Rulinda Ignace
11. Mutaganda Fidel
12. Gasana Oscar
Tanga igitekerezo