Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko wongeye kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’iki gihugu, nyuma y’imirwano iheruka gusakiranya impande zombi.
Muri iyo mirwano yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, uyu mutwe uravuga ko wayiciyemo abasirikare 20 b’Abarundi ndetse n’abambari babo barimo Mai Mai Yakutumba.
Ni imirwano yabereye mu duce twa Kirumbi, Kabundagwami na Kibandangoma two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Usibye abasirikare RED-Tabara yigamba ko yishe, uyu mutwe uranavuga ko wasunitse Ingabo z’u Burundi ukazisubiza mu birindiro byazo biherereye mu duce twa Kitombo na Kipupu.
Wunzemo ko "abasirikare benshi bayobeye mu mashyamba bata ibikoresho byinshi bya gisisirikare ku rugamba".
Mu mpera z’Ukwakira bwo RED-Tabara yigambye kwicira muri Kivu y’Amajyepfo abasirikare 45 b’u Burundi, barimo Lieutenant-Colonel Simon Nyandwi wari Komanda w’ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo.
Tanga igitekerezo