Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Repububulika ya Centrafrique.
Ni amasezerano ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, mu gihe ku ruhande rwa Centrafrique yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Rameaux-Claude Bireau.
Amasezerano ya gisirikare ya Kinshasaa na Bangui agamije gukemura ibibazo by’umutekano byugarije impande zombi ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere biherereyemo.
Minisitiri Claude Bireau nyuma yo gusinya ariya masezerano yijeje Kinshasa ko Centrafrique itazigera iba "ibirindiro by’ingabo izo ari zo zose zigambiriye guhungabanya umutekano wa Repuubulika Iharanira Demokarasi ya Congo".
Mu byo ibihugu byombi byiyemeje kandi harimo "guhanahana amakuru y’ubutasi ndetse no gushyiraho ingamba zo kurinda imipaka y’ibihugu byombi".
Tanga igitekerezo