
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Werurwe 2023, Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka ry’Abaturage rihranira kongera Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), yatangaje ko Joseph Kabila ari umukandida wa PPRD n’ihuriro FCC mu matora ya perezida ya 2023.
Yashimangiye iki cyemezo avuga ko "Joseph Kabila akiri muto, afite icyerekezo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi afite gahunda ikomeye" nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Ariko uyu yizera ko aya matora agomba gukorwa nta biro bya komisiyo yigenga ishinzwe amatora (Ceni). Kuri we, Denis Kadima (perezida wa CENI)n’itsinda rye bagomba gusimburwa hakiri kare n’abantu bazashyirwaho binyuze mu bwumvikane, kugira ngo hazabe amatora asobanutse, muri demokarasi, mu mucyo, kandi yizewe mu mahoro.
Joseph Kabila wahoze ari Perezida, wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2018, ni ukuvuga mu myaka 17, ntabwo aravuga ku mugaragaro kuri iki kibazo, cyangwa ku ngingo iyo ari yo yose yiganje mu makuru yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo