
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Doha mu gihugu cya Qatar, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bakaganira ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Ukuboza umwaka ushize ubwo yari yahitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bizwi nka ‘Anti-Corruption Excellence Award’.
Mu kwezi kwari kwabanje na bwo Umukuru w’Igihugu yari i Doha aho yari yitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Usibye kwitabira itangizwa ry’imikino y’Igikombe cy’Isi, yanitabiriye umusangiro Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriyemo abayobozi batandukanye.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye wubakiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bamaze kugenderanirana inshuro nyinshi.
Ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM muri Kanama, Perezida Kagame yatumiye Emir wa Qatar nk’umushyitsi ngo ayitabire nubwo igihugu cye kitabarizwa muri Commonwealth.
Qatar kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka yatumiye Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi wa RDC ngo ibafashe kunga ibihugu byabo, gusa birangira Tshisekedi wari wayisabye ubufasha atitabiriye ibiganiro yagombaga guhuriramo na mugenzi we w’u Rwanda i Doha.
Tanga igitekerezo