
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko umuyobozi w’umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, Gabriel Rufyiri, ari umunebwe.
Ku wa 24 Werurwe 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko wabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Rufyiri ari umuntu uhora yicaye, ntafashe igihugu kurwanya ubukene.
Yagize ati: “Hari abantu biyicariye aho, bacyibereye muri bimwe bya kera, batabona aho tugeze. Nk’umuntu bita Rufyiri wumva ngo General Neva namanure ibiciro ariko wareba ukabaza icyo arimo arakora, ugasanga yiyicariye uko nyine. Nibatureke twikomereze imirimo.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Rufyiri n’abandi biyita aba kera batinya isuka ku buryo ubasabye kujya mu murima ngo bahinge batabikora. Ati: “Ariko njyewe nigiriye guhinga, ubabona bavuza induru ngo amasambu nayamaze.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yahamije ko ubu butumwa yabugeneye Rufyiri, gusa ngo ikibazo ntazi niba ubunebwe bwe butuma abwumva. Ati: “Ikibabaje na discours yanjye ntayo arigera yumva kuko iyo aba ayumva ntaba uvuga ibyo aba nawe ajya guhimiriza mu benegihugu akadufasha urugamba rwo kurwanya ubukene."
Tanga igitekerezo