Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego zishinjwe umutekano z’u Rwanda, ku wa Mbere yategetse ko ba Ofisiye 35 birukanwa muri Polisi y’igihugu.
Iteka rya Perezida N° 079/01 ryo ku wa 11 Ugushyingo 2024 ni ryo ryirukana aba ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda.
Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Superintendent (SP), batanu bafite ipeti rya Chief Inspector (CIP), 20 bafite ipeti rya Inspector (IP) ndetse n’abandi icyenda bafite ipeti rya Assistant Inspector (AIP).
Iteka rya Perezida rivuga ko aba bapolisi "birukanwe muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa y’akazi akomeye".
Perezida Paul Kagame kandi yategetse ko ba Ofisiye barimo CIP Bucyana Joseph ufite nomero ya matirikire 10444 na IP Ntakirutimana Cassien ufite nomero ya matirikire 06390 basezererwa nta mpaka muri Polisi, kubera guta akazi.
Urutonde rw’aba Ofisiye 35 birukanwe muri Polisi y’u Rwanda
Tanga igitekerezo