Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsitaye yitura hasi, ubwo yari mu birori byaberaga muri Leta ya Colorado.
Biden yatsitaye ku mufuka warimo umucanga, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi waberaga mu ishuri ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere.
Uyu mukuru w’Igihugu w’imyaka 80 y’amavuko, ni we Perezida ukuze cyane kurusha abandi ku Isi.
Biden mu masaha y’umugoroba ubwo yari ageze ku biro bye yabwiye abanyamakuru ko ameze neza, ababwira atebya ko "Natezwe n’umufuka w’umucanga".
Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y’umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy’ikoranabuhanga asomeraho ijambo, nyuma yo guhagurutswa n’umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n’abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.
Mu mashusho agaragara yigenza ubwo yasubiraga ku ntebe ye nta wumufashije, ndetse na nyuma aboneka yiruka gahoro gahoro yerekeza ku modoka ye ubwo umuhango wari urangiye.
Umuyobozi ukuriye itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Ben LaBolt, yatangaje ko Perezida Biden nyuma yo gutegwa n’uriya mufuka "kuri ubu ameze neza."
Karine Jean-Pierre ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko Biden yuriye mu ndege "amwenyura cyane", nubwo hari umunyamakuru wavuze ko atakiriye ibibazo mbere yo kujya mu ndege.
Abanenga Biden bavuze ko ashaje cyane kuburyo adakwiye kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida.
Amakusanyabitekerezo yo mu bihe bya vuba aha bishize yumvikanisha ko benshi mu batora bo muri Amerika bahangayikishijwe n’imyaka ye myinshi, dore ko mu gihe yaba atsinze amatora yatangira manda ya kabiri afite imyaka 82 y’amavuko.
Uku kugwa kwe, kwiyongera ku guhanuka ku igare rye inshuro zitandukanye, ndetse hari n’impungenge z’uko ashobora kuzagwa azamuka ingazi z’indege ye ya Air Force One.
Tanga igitekerezo