Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’igihugu cye ndetse n’iz’u Rwanda i Bangui.
Izi ngabo Touadéra yazisuye mu kigo cya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Camp Beal kiri mu muri uriya murwa mukuru wa Centrafrique.
U Rwanda rufite muri iki gihugu Ingabo ziri mu byiciro bibiri, zirimo izagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MINUSCA) ndetse n’izoherejweyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.
Izo Perezida Touadéra yasuye ni izoherejwe mu gihugu cye binyuze mu masezerano gifitanye n’u Rwanda.
RDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Touadéra "yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubufasha ndetse n’ubufatanye bwazo mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique."
Ni nyuma yo kumufasha kwirukana imitwe y’inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé yasimbuye ku butegetsi zashakaga gushyira iherezo ku butegetsi bwe.
1 Ibitekerezo
kanayingwe olive Kuwa 05/06/23
YEGO IBYO NIBYO BYIZA MUKOMERE KANDI MUKOMEZE AKAZI KABAJYANYE BANA B`U RWANDA.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo