Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola.
Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri Daniel Naheirwe, yari azwi cyane mu bayoboke be kubera ibikorwa byo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’ubupfumu. Yari amaze imyaka itari mike akora ibintu nk’ibyo byo kwirukana imyuka mibi. Kugeza ubu abapolisi bo mu Karere ka Nakasongola barimo gukora iperereza ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mupasiteri.
Ikinyamakuru The Citizen , gitangaza ko hakimara kumenyekana uru rupfu,Itsinda ry’ishami rishinzwe iperereza ryahise ryoherezwa aho iyo sanganya yabereye ngo hamenyekane icyamuhitanye nyirizina,Gusa hari amakuru avuga ko bishoboka ko yaba yaragize ikibazo cy’umutima.Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nakasongola HCIV kugira ngo usuzumwe.
Byongeye kandi, abapolisi barimo gushyira ingufu mu gushakisha bene wabo ba nyakwigendera ngo babe hafi banakurikirane ibindi bikorwa bijyanye no kumushyingura.Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu karere ka Savannah, ASP Sam Twiineamazima.
Tanga igitekerezo