Rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wa Rayon Sports, yanze ubusabe bw’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bwo kuyikinira.
Uyu munya-Caméroun yari amaze igihe mu biganiro n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryifuzaga ko yakinira Amavubi.
FERWAFA yifuzaga ko uyu rutahizamu wasoje shampiyona y’u Rwanda ayoboye abatsinze ibitego byinshi (16 mu mikino 23 yakinnye) yakinira u Rwanda mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire rufite.
Iby’uko Onana atagikiniye Amavubi byemejwe n’umutoza wayo Carlos Ferrer wavuze ko ari icyemezo uriya mukinnyi yafashe ku mpamvu ze bwite.
Yabwiye Radio/TV1 ati: "Onana yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda. Nyuma ya byose tugomba kwakira ko ari umwanzuro we ku giti cye."
Umutoza Carlos yunzemo ko kuri ubu hari gukoreshwa "imbaraga zose zishoboka" ngo hashakishwe abandi bakinnyi bashobora gukinira Amavubi bakina hanze y’igihugu.
Onana yanze gukinira Amavubi mu gihe hari amakuru y’uko ubwo yaganiraga na FERWAFA yifuzaga guhabwa Frw miliyoni 40, gusa abareberera Ikipe y’Igihugu Amavubi bakamuha Frw miliyoni 20.
Tanga igitekerezo