
Umutwe w’igisirikare cyigenga (uw’abacancuro) wa Wagner Group PMC urigamba gushobora kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika kurusha uko Leta zunze ubumwe za Amerika zabigenje.
Nk’uko ikinyamakuru DW cyo mu Budage kibivuga, Yegveny Prigozhin washinze uyu mutwe yandikiye Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, amubwira ko gahunda y’igihe kirekire y’igihugu cye n’inshuti yo kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika ntacyo yatanze, mu gihe Wagner yageze kuri uyu mugabane hagati y’umwaka w’2017 na 2018 ngo yatanze umusaruro mwinshi.
Prigozhin ati: “Kugerageza kw’igihe kirekire kwa US n’inshuti ko kugarura ituze n’umutekano muri Afurika ntacyo kwagezeho, mu gihe kuva mu 2017-2018 ubwo Wagner yatangiraga gukorera muri Afurika, yageze ku musaruro mwinshi mu kugarura amahoro n’ituze muri buri gihugu ikoreramo.â€
DW ivuga ko Prigozhin yaboneyeho gusaba Blinken ko USA yatera inkunga ibikorwa bya Wagner, aho gukomea kuyishinja ibyaha bitandukanye. Ati: “Nabaha igitekerezo cyo gushyigikira umuhate wa Wagner PMC mu kugarura umutekano muri Afurika kandi mugetera inkunga umushinja mushya wa Wagner witwa Wagner Safe Africa, aho mwaba umwe mu bashoramari bawo, mukarokora imisoro yo muri US.â€
Prigozhin aremeza ko Abanyamerika bahawe amafaranga menshi ngo bagarure amahoro n’umutekano muri Afurika, ariko ngo byarabananiye kubera ko bivanga no muri politiki. Abona icyiza ari uko bayoboka gahunda ya Wagner.
Tanga igitekerezo