Abahinga mu gishanga cy’Ikibaza giherereye hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko mu mpera za Mata 2023, batangiye gutera imbuto y’ibirayi bahabwaga n’akarere, ishira hari benshi badateye kandi imirima yabo yari iteguye, n’ifumbire iri mu binogo.
Magingo aya, nyuma y’ukwezi kurenga, ntibarabona imbuto, n’ifumbire bashyize mu binogo yamaze kwangirika. Barasaba ko ubuyobozi bw’akarere kubabwira niba imbuto y’ibirayi iri hafi kuboneka cyangwa niba ntayo, kugirango bongere basanze intabire ubu yamaze kuma, batere indi myaka nk’ibishyimbo cyangwa imboga kuko igihembwe cy’ihinga “C” cyatangiye.
Kuri uyu wa 2 Kamena 2023, ubwo BWIZA yasuraga iki gishanga, bamwe mu bahinzi bagize amahirwe yo kuhabwa imbuto bari mu kazi ko kuhira no kubagara ibirayi. Abandi bahingaga ibijumba mu gice cyasigaye kidatunganyije.
Bamwe mu bahinzi bafite imirima idateye bavuga ko batazi icyo bagomba gukora kuko magingo aya intabire zamaze kuma n’ifumbire bashyize mu binogo yarangiritse.
Dusabe Madeleine twasanze muri icyo gishanga yagize ati "Twishimiye ko badutunganyirije iki gishanga dore ko twabonyemo n’akazi tukinjiza amafaranga. Ariko, ejo bundi twatangiye gutera imbuto irashira, batubwira ko bagiye gushaka indi. Nta munsi baduhaye. Turategereje. Ingaruka ni uko turaje intabire kandi twarashoye amafaranga mu gusanza, gutwara imborera no guca ibinono. Icyifuzo nuko batuzanira imbuto tugatera. Dutegereje umwanzuro bazaduha. Ibonetse muri iyi minsi twatera ariko byasaba kongera guhinga no kuzana indi fumbire kuko harakomeye. Leta nayo irabibona kuko yashyizemo amafaranga menshi itunganya iki gishanga. Turihangana.”
Undi ati: "Twateguye imirima, ducukura ibinogo, dushyiramo ifumbire, none yarangiritse. Ingaruka ni uko tudatera nk’abandi. Baguhe imbuto cyangwa baduhe uburenganzira tuyishakire kuko hari abazifite. Igihe kiri kurenga. Badusobanurire niba imbuto y’ibirayi yarabuze dushyiremo ibishyimbo.”
Senyoni Mathias wo mu murenge wa Rusenge we yashoboye gutera. Twasanze ari kubagara. Yagize ati: "Uyu munsi natangiye kubagara. Hariya hadateye imbuto yabaye nkeya. Ni ikibazo kuko igihe cyo gutera kiri kurangira. Urebye ni imbuto yabuze. Nkeka ko rwiyemezamirimo wari kuzana imbuto yabatengushye.”
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 26 Gicurasi 2023, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko kubura kw’imbuto byatewe n’uko ubuso bw’igishanga bwatunganyijwe ari bunini kurusha ubwari bwarateganyijwe. Yasabye abaturage kwihangana kuko imbuto iri gushakishwa.
Meya Murwanashyaka yagize ati: "Byari biteganyijwe ko hazakorwa hegitari 30 (30 Ha). Kubera uduhaga twongeweho, igishaga cyageze kuri hegitari 40. Icumi ziyongereyeho nizo turiho dushakira imbuto y’ibirayi.(..). Icyo twabwira abaturage nuko turi gushaka imbuto kugirango nabo bazatere.”
Imirimo yo gutunganya iki gishanga yatangiye muri Nzeli 2022 isozwa muri Werurwe 2023. Ni ubwa mbere cyari kigiye guhingwa nyuma yo gutunganywa. Nk’uko bisanzwe, ku ihinga rya mbere, akarere gatanga imbuto, ishwagara ndetse n’ifumbire mvarugandanda ku buntu.
Igishanga k’ikibaza gifite ubuso bukabakaba hegitare 40. Biteganijwe ko cyizakorerwamo n’imiryango isaga 300 yo mu mirenge ya Kibeho na Rusenge. Abaturage bari basanzwe bagihingamo bavuga ko imbuto itabonetse vuba, cyaba ari igihombo kuko igice kidateye aricyo cyera kurusha igiteye.
Tanga igitekerezo