
Hari abaturage batujwe na Leta mu mudugudu wa Rwenyemera, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Bavuga ko batujwe muri uyu mudugudu mu mwaka wa 2012, aho bamaze imyaka irenga 10 batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nk’uko bitangazwa na RBA.
Aba baturage bagera kuri mirongo itanu bavuga ko kuba kugeza ubu batahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo, byagiye bibabuza amahirwe mu buryo butandukanye.
Umwe muri bo w’umugabo yagize ati: “Birumvikana iyo udafite icyangombwa cy’ubutaka, ntabwo ubutaka buba ari ubwawe. Nk’ubu iyo ushatse amafaranga ntuyabona, iyo ushatse kuvugurura inzu ntibikunda, urumva ko turi mu gihombo.”
Hari undi wabwiye ko ubu badashobora no guhabwa umuriro w’amashanyarazi kubera kutagira ibyangombwa by’ubutaka. Ati: “Byaduteye ubwigunge cyane, hari benshi badafite amashanyarazi kuberako kugira ngo baguhe umuriro bagusaba icyangombwa cy’ubutaka. Batubwira ngo tuzabibona ariko kugeza na n’ubu ntabyo twabonye.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko ikibazo cy’aba baturage kizakemukira mu cyumweru cyaahaariwe serivisi z’ubutaka cyatangiye kuri uyu wa 5 Kamena 2023.
Tanga igitekerezo