Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo yatangaje ko abarwayi bose bari barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg bamaze gukira, ibisobanura ko nta muntu n’umwe ukiyirwaye mu gihugu.
Ku wa 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje bwa mbere ko iki cyorezo cyagaragaye mu gihugu.
Kuva icyo gihe ababarirwa muri 66 bari bamaze kucyandura, 15 muri bo kikaba cyarabishe. Ni mu gihe 51 bakize; barimo babiri bari basigaye mu bitaro basezerewe mu cyumweru gishize.
MINISANTE yavuze ko n’ubwo nta muntu ukirwaye Marburg ukiri mu Rwanda, "ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo zirakomeje".
Ni ingamba zirimo kwirinda kwegera umurwayi ufite ibimenyetso bya Marburg, kwimakaza umuco w’isuku ndetse no kwirinda gusuhuzanya umuntu akora ku wundi.
Tanga igitekerezo