Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mu kiganiro yahaye BBC yongeye kwamagana ibivugwa n’Umuryango w’Abibumbye ko rufite ingabo zigera ku 4000 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari gufasha umutwe wa M23 ubu umaze kwigarurira igice kinini aha hantu, yongera gushimangira ko u Rwanda rutazigera rugirana imishyikirano na FDLR.
Ni nyuma y’uko mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba Wagner, nawe wari umaze kubwira iki gitangazamakuru ko icyo igihugu cye cyifuza ari uko u Rwanda rukura ingabo zarwo mu burasirazuba bw’igihugu cye kandi yongera kwizeza ko bagishyigikiye Ibiganiro bya Luanda.
Kuri Nduhungirehe ariko, yakomeje gushimangira ko u Rwanda rwafashe gusa ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kandi nta mutwe n’umwe witwaje intwaro rufasha.
Amb. Nduhungirehe ati: " Twabwiye Guverinoma ya DRC ko kubera kiriya kibazo cya FDLR, yewe nta nubwo ari wo mutwe wonyine ufashwa na Guverinoma ya DRC, ariko ni n’imvugo zijyana nabyo. Imvugo za Perezida Tshisekedi ubwe wavuze inshuro nyinshi ko ateganya gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko azarasa i Kigali atiriwe anohereza ingabo. Rero iryo terabwoba turifata dukomeje. ni yo mpamvu hari ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yacu zo guhangana n’icyo kibazo, ariko ntaho bihuriye no gushyigikira umutwe wose,"
Yongeyeho ati: "Naho kubya M23, iki ni ikibazo kimaze imyaka mirongo. Hari abaturage b’Abanyekongo b’Abatutsi, bashyizwe ku ruhande, bavangurwa, batotezwa, hari imvugo zibiba urwango, kandi twavuze neza cyane ko Guverinoma ya Congo ikwiye kujya mu biganiro mu buryo buziguye na M23 mu rwego rwo kubona igisubizo kirambye ku kibazo hakemurwa impamvu muzi z’amakimbirane."
Ku kibazo cy’ingabo z’u Rwanda igihugu cya Congo gisabwa kubanza kuva ku butaka bwacyo kugirango haboneke umwanzuro wuzuye kuri ibi bibazo, Nduhungirehe yagize ati: " Ibi nibyo bavuga mu itangazamakuru ariko tugendera ku byo tuvuga n’ibyo dusinya i Luanda. i Luanda ikiri ku meza ubu, ni umugambi wo guhagarika FDLR hanyuma tugakuraho ingamba zacu. Nta hantu na hamwe handitse mu nyandiko z’ibyo twaganiriyeho zose ku bijyanye no gukura ingabo 4000 nk’uko nabyumvise Minisitiri w’Intebe wa Congo avuga i Buruseli. Ibyo ntabwo byaganiriweho ngo byemeranyweho."
Ku kijyanye no kuba u Rwanda rwiteguye gusinyana amasezerano y’amahoro na DRC kuri ubu, Nduhungirehe yasubije ko rwiteguye gusinya amasezerano ayo ari yo yose afitiye inyungu umutekano w’igihugu kandi hamaze gutegurwa gahunda y’imikoranire yemejwe n’impuguke mu bya gisirikare ku buryo niyemezwa mu nama y’abaminisitiri itaha muri uku kwezi bishobora guharura inzira y’amasezerano yagutse y’amahoro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru ashingiye ku byo yatangaje ko Guverinoma ya Congo ikwiye kuganira na M23 ngo haboneke igisubizo kirambye, yabajijwe niba u Rwanda narwo rwiteguye kuganira na FDLR mu rwego rwo gushaka ko iki kibazo cyakemuka.
Yasubije agira ati: " FDLR ni umutwe wakoze jenoside. Nta mishyikirano iyo ari yo yose ishobora kuba n’umutwe wakoze jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi harimo n’u Budage gisabwa kugirana ibiganiro n’Abanazi.
Aba ni abantu bakoze jenoside bishe miliyoni isaga y’abantu bacu. Ntibishoboka ko twaganira n’abakoze jenoside. Kandi nta muntu wagereranya abantu bakoze jenoside n’itsinda ryitwaje intwaro riri kurengera ubwoko bwahejwe kandi butotezwa."
Mu gusoza iki kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe uko ubu umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza wifashe nyuma yo gusesa amasezerano yerekeranye n’abimukira, avuga ko umuano n’u Bwongereza wifashe neza nk’uko byahoze nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira nubwo haba hari politiki zimwe impande zombi zitavugaho rumwe.
Tanga igitekerezo