Abahanga mu by’imirire batanga inama ko mu gihe ugiye kuryama mu masaha ya Nijoro hari amafunguro ukwiye kwirinda gufata kuko usanga bifite ingaruka zirimo no kubura ibitotsi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wafashe amafunguro ya nijoro tugiye kugarukaho haba hari ibyago by’uko ashobora kurwara igifu n’igogorwa ntirikorwe neza.
Amafunguro akubiyemo Isukari
Si byiza ko mbere yo kujya kuryama, umuntu arya ibintu bikungahaye ku isukari nyinshi nk’ibisuguti, bombo, shokola n’ibindi nk’ibyo. Benshi bazi ingaruka ibi bishobora kubagiraho cyane cyane iz’umubyibuho ukabije uvamo indwara y’umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi. Ibiribwa nk’ibi byangiza amenyo, ndetse umuntu akwiye kuzirikana ko kubirya ari amahiramo mabi.
Inyama zatunganyirijwe mu nganda
Abatari bake bahuriye ku kuba iyo hageze igihe cy’ifunguro rya nijoro, bakunda kurya inyama zatunganyijwe mu nganda kimwe n’ibindi biribwa bivugwaho kuba biteguranye umunyu mwinshi hakanabamo ibinyabutabire byo mu nganda ku buryo bigira ingaruka ku buzima.
Ubushakashatsi bugaragaza ko inyama zatunganyirijwe mu nganda zishobora no gutera indwara ya kanseri cyangwa umuntu akaba yakwibasirwa n’umubyibuho ukabije cyane igihe akunda kuzirya mbere yo kuryama.
Ifiriti
Ifiriti izwiho kugira amavuta menshi ashobora kuviramo uwayiriye kwibasirwa n’umubyibuho ukabije cyangwa afatwa n’indwara y’umutima.
Ifiriti z’ubwoko butandukanye zinazwiho kuba ziremereye kandi zikomeye ku buryo kuzirya mbere yo kuryama bishobora kunaniza igifu n’igogora ntirigende neza bikaviramo umuntu kudasinzira neza.
Tanga igitekerezo