Muri iyi minsi, abana bareba TV cyane ariko kandi benshi bakoresha telephone cyane cyangwa se Ipad. Ibyo muri iyo article turi bwite “screens” Zishobora kuba ari izabo cyangwa ari iz’ababyeyi.
Nkuko bitangazwa n’urubuga ’healthmatters.nyp.org , ruvuga ko abana bakoresha cyane ’screens’ rero bishobora kugira ingaruka ku mwana zikurikira,
1. kubangamira imikurire y’ umwana mu bintu bitandukanye : abana bareba ari bato cyane batinda kuvuga, ndetse mu gihe kizaza akaba yakwanga ishuri, gutsindwa cyane cyane imibare, kutamenya kwikoreraibyo akeneye ndetse no kunanirwa kubana n’abandi.
2. Kutabasha kwitondera ibintu atekereza (concentration)
3. Kutaryoherwa n’ubuzima . Abana barenza amasaha ane ku munsi barakara vuba, bariheba, ndetse ntago bigirira icyizere.
4. Kwitwara nabi: abana bareba imikino ya video yo kurwana, bigana ibyo babona nabo bkajya babikora ndetse no kutita ku bintu bisanzwe bahura nabyo mu buzima.
5. Ikibazo ku buzima: bituma umwana agabanya gukina bisanzwe, ahubwo bikongera gushaka kurya. Bikaba byatuma umwana agira umubyibuho ukabije.
Icyo wakora:
Gabanya igihe abana bamara bareba tv cyangwa bakina imikino kuri za “screens”.
Baganirize ku gihe bamara babiriho ndetse byaba byiza agiye yandika umwanya amara areba mukawigaho.
Koresha screen biga ibindi bintu bibafitiye akamaro atari kureba gusa cyangwa gukina.
Bahe urugero rwiza nawe ntubihorereho.
Ikigero abana bariho n’igihe bagomba kumara kuri screen:
Mbere y’imyaka 3: nta screen ndetse umujyane kure y’aho bireberwa kugira ngo yige ibyo akeneye kuzakoresha mu buzima bwe.
Imyaka itatu: yareba gato ariko ukamwereka ibijyanye n’ikigero arimo
Hagati y’imyaka 3-6 : irinde gushyira TV mu cyumba cy’umwana kandi ntumugurire ipad cyangwa telephone.
Hagati y’imyaka 6-9: shyiraho igihe umwana agomba kumara akoresha screen ariko umureke avuge uko azajya awukoresha.
Guhera ku myaka 9: tangira wigishe umwana ibijyanye na internet: umube hafi, umubwire ko ibigiye kuri internet bidasibika, ko bishobora kurebwa n’abantu benshi kandi ko ibyo abona byose atari ukuri. Mubwire igihe azagira telephone ye
Nyuma y’imyaka 12: mureke akoreshe telephone wenyine ariko mu gihe uziko akuikiza ibyo wamubwiye. Ntumwemerere kureba wenyine umwanya munini yiherereye mu cyumba cye.
Muganirize ku bibi by’amashusho y’urukozasoni (pornography) ndetse n’ihohoterwa ndetse no kujya abanza akareba ko umukino akina ujyanye n’imyaka ye.
Tanga igitekerezo